RIB yataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, aho akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abandi bantu. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mupadiri yatawe muri yombi. Ati: “Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi […]

RDC: Za Jeep 500 zakuruye umwuka mubi ntizikiri ishimwe

Imodoka 500 zo mu bwoko bwa Hyundai Jeep 4×4 zagombaga guhabwa abadepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nk’ishimwe, zahinduwe inguzanyo. Tariki ya 18 Kamena 2021 ni bwo Perezida w’Inteko Ishingamategeko ya RDC, umutwe w’Abadepite, Christophe Mboso Nkodia yatangaje ko abadepite bose uko ari 500 bagiye guhabwa impano y’izi modoka, bisabwe na Perezida […]

UEFA yakuyeho itegeko ry'”igitego cyo hanze” ryagiye rizonga amakipe menshi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yakuyeho itegeko ry’ igitego cyo hanze ryari rimaze imyaka 56 ryarazonze amakipe atandukanye. Iri tegeko mu busanzwe ryabogamiraga cyane ku makipe amwe namwe, aho ikipe yatsindiye ibitego byinshi hanze y’ikibuga cyayo yahabwaga amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira n’ubwo amakipe yabaga anganya igiteranyo cy’ibitego. UEFA yatangaje ko […]

Rusizi: Abaturage baguze moto ibafasha mu kwicungira umutekano

moto_yashyikirijwe_urwego_rwa_dasso_ngo_ifashe_mu_micungire_y_umutekano_cyane_cyane_mu_bice_by_uyu_murenge_byari_bigoye_kugeramo.jpg

Nyuma y’uko abaturage b’umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bishyiriye hamwe n’abakozi b’uyu murenge bakigurira moto ibafasha mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, cyane cyane ku bice by’uyu murenge bihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi byakunze kuba indiri y’ubucuruzi bwa magendu mu bahaturiye, baravuga ko ubwo iki gikemutse, bakomeje bagera no ku bindi bikorwa […]

Abapolisi batatu batawe muri yombi bazira kwiba inzoga

Abapolisi batatu ba Uganda bakorera mu karere ka Rakai, batawe muri yombi bashinjwa kwiba inzoga mu kabari k’umuturage. Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena, ubwo bariya bapolisi bo ku rwego rwa SPC (Special Police Constable) bagabaga igitero ku kabari k’uwitwa Jane Nakagaayi bamushinja gucuruza inzoga muri Guma mu Rugo. Nyuma […]

Entreprise énergétique locale va emprunter de 6,5 milliards de FRW

Entreprise Ă©nergĂ©tique locale, Energicotel (ECTL), a prĂ©sentĂ© des plans pour emprunter 6,5 milliards de Frw au public. Le producteur d’Ă©lectricitĂ© indĂ©pendant et sociĂ©tĂ© de conseil en ingĂ©nierie a dĂ©clarĂ© dans un communiquĂ© qu’il avait reçu l’approbation rĂ©glementaire pour Ă©mettre une obligation d’entreprise Ă  10 ans. L’obligation, a indiquĂ© la sociĂ©tĂ©, sera cotĂ©e et nĂ©gociĂ©e Ă  […]

Abasirikare benshi ba Kenya bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Byibuze abasirikare 10 ba Kenya kuri uyu wa Kane, itariki 24 Kamena 2021 bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yari ibatwaye ubwo yari irimo kururuka hafi y’umurwa mukuru, Nairobi nk’uko byatangajwe n’igisirikare. Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi 171 E y’Igisirikare cyo mu kirere cya Kenya yakoze impanuka ahagana saa tatu mu karere ka Kajiado, […]

Umupolisi yateye mugenzi we icyuma arapfa nyuma yo kumuhagarika akanga

Igipolisi mu Karere ka Luweero cyataye muri yombi abapolisi bacyo babiri nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo bivugwa ko yaterewe icyuma kizwi nka ‘bayonet’ kuri bariyeri ya Kiziiri ubwo yari atwaye moto. SPC (Special Police Constable) Kasimu Luyinda (uri ku ifoto) bivugwa ko yatewe icyuma saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatatu agitewe n’umwe mu bapolisi […]

Umupadiri wo mu Bugeleki yamennye mu maso aside abasenyeri 7

Umupadiri wo mu Bugereki yafatiwe mu Mujyi wa AthĂšnes nyuma yo kumena aside mu maso abasenyeri barindwi bo mu Idini ry’aba Orthodox, nk’uko bivugwa na polisi y’icyo gihugu. Umupadiri w’imyaka 36 yakoze ibi yari asanzwe akorwaho iperereza ko ku myitwarire kuwa 23 Kamena 2021. Ikinyamakuru Ta Nea kivuga ko uyu mupadiri yinjiye mu kigo cy’abihaye […]

Mushikiwabo yigiriye muri Gabon kumva impamvu ishaka kwinjira muri Commonwealth

e4ltp9qwqamfl0b.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, yimanukiye yerekeza i Libreville muri Gabon agiye kutega amatwi Perezida Ali Bongo, ngo yumve impamvu iki gihugu gishishikajwe cyane no kwiyunga ku muryango w’ibihugu byahoze bikolonijwe n’u Bwongereza cyangwa bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter, Perezida wa Gabon wakiriye umuyobozi […]

Amafoto: Ni iki MbappĂ© yabwiye Cristiano agakizwa n’amaguru?

img_20210623_232957.jpg

Amafoto ya kizigenza Cristiano Ronaldo yirukankana Kylian MbappĂ© bombi basabwe n’ibyishimo iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ni amafoto yafashwe aba bakinnyi bombi bageze mu rwambariro, nyuma y’umukino wa Euro 2020 wa nyuma wo mu tsinda F Portugal yaguyemo miswi n’u Bufaransa ibitego 2-2. Cristiano Ronaldo yafunguriye Portugal kuri Penaliti yo ku munota wa 30 […]

Intumwa za EAC zirimo Prof. Nshuti ziramara iminsi 10 muri RDC

eac1.jpg

Itsinda ry’intumwa z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, zirimo Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, kuri uyu wa 23 Kamena 2021 zageze mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki zakiriwe na Ambasaderi wa […]

Amateka y’Umunyamideli Coco Chanel wanabaye intasi y’Abanazi agasibanganya ibimenyetso

dkm7vzww0aagfn8.jpg

Azwiho kuba ari we wazanye ikanzu izwi nka ‘little black dress”, udukoti two kwambara tw’abagore, umubavu uzwi nka Chanel No 5 n’ibindi, akaba yarashimiwe guhindura imyambarire igezweho y’umugore wo mu kinyejana cya 20, aho zina rye rikunda kugaruka mu rwego rw’imideli, nta wundi rero ni Coco Chanel, umunyamideli n’umucuruzi nyiri Brand ya Chanel wamamaye mu […]

Museveni yahinduriye Gen Kainerugaba imirimo, ashyiraho CDF mushya

download_1_-7.jpg

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ Ingabo z’icyo gihugu (UPDF), Gen (Rtd) Museveni Yoweli Kaguta, yahinduriye imyanya abasirikare bakuru barimo; umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, amuvana ku mwanya wo kuyobora ingabo zidasanzwe (SFC), amugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Gen Kainerugaba yafatanyaga kuyobora SFC no kuba umujyanama wa Se muri operasiyo zidasanzwe za […]

Rubavu: Ku irimbi habaye imirwano, abasirikare barahagoboka

vlcsnap-2021-06-24-07h58m43s593.png

Mu masaa saba y’amanywa yo kuri uyu wa 23 Kamena 2021, ku irimbi rya Karundo riherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye ugushyamirana kuvanze n’imirwano hagati y’abari bagiye gushyingura, bakizwa n’abasirikare. Ababuze ababo bo mu miryango igera kuri itanu bavuga ko bari bagiye gushyingura muri iri rimbi, bose bari bamaze iminsi bishyuye […]

Ntegereje kugeza ku myaka 100 turi kumwe_Ubutumwa bwa Museveni ku mufasha we

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 24 Kamena 2021 yamenyesheje umufasha we Janet Museveni ko ategereje kugeza ku myaka 100 y’amavuko bakiri kumwe. Ni ubutumwa Museveni ufite imyaka 76 y’amavuko yageneye Janet mu gitondo cy’uyu munsi yujurijeho imyaka 73 y’amavuko, yanyujije ku rubuga rwa Twitter. Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye umufasha we […]

Menya ibigwi n’amateka bya Lionel Messi wujuje imyaka 34 kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 24 Kamena, huzuye imyaka 34 rutahizamu Lionel Messi usanzwe akinira FC Barcelona yo muri Espagne n’ikipe y’igihugu ya Argentine abonye izuba. Messi kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose umupira w’amaguru wagize mu mateka yawo, asanzwe ari Kapiteni wa Argentine na FC Barcelona ari mu nzira zo […]

Gatenga: Abamotari bakoze igisa n’imyigaragambyo bashaka kwihorera ku musekirite

Abamotari bari mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, bakoze igisa n’imyigarambyo nyuma y’aho sekirite w’abamotari witwa Fabien yateye Kasike umumotari mugenzi wabo, agahita agonga imodoka, agakomereka cyane. Abari aho, bavuga ko umumotari wari mu kazi ” Umuntu yahagaritse moto, motari arahagarara, ariko mbona ahise yongera arahaguruka uyu wamuteze asigarana Kasite ye, imwe baha abagenzi […]

Imijyi yo mu gace u Rwanda rubarizwamo abayituye babaho biteguye kugirirwa nabi

Urubuga Numbeo rusanzwe rushyira hanze uko imijyi ihagaze mu gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bayibamo ( Crime Index), mu 2021 rwerekanye imijyi yo muri Afurika kuyibamo, biba bizwi ko bishoboka ko isaha iyo ari yo yose umuntu yagirirwa nabi. Numbeo itangaza ko mu kugena uko imijyi ikurikirana kuri iyi ngingo, yagiye ireba ibirimo: impungenge zo […]

Indirimbo ya CĂ©cile Kayirebwa muri 100 nziza z’ibihe byose zaranze Afurika

Indirimbo ‘Tarihinda’ y’umuririmbyikazi CĂ©cile Kayirebwa, igaragara ku rutonde rw’indirimbo 100 nziza z’ibihe byose zaranze umugabane wa Afurika. Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru The Nation kiri mu bikomeye cyane muri Kenya binyuze mu munyamakuru Jacobs Odongo Seaman wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu karere. Uru rutonde rw’indirimbo 100 z’ibihe byose rwiganjeho indirimbo z’abahanzi batandukanye bakanyujijeho hano ku mugabane […]

Igisirikare cya Ethiopia ‘cyamishe’ ibisasu mu isoko ryo muri Tigray, benshi barahagwa

Hari amakuru ko abantu babarirwa muri za mirongo bishwe cyangwa bagakomereka, nyuma yuko igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere kimishe ibisasu ku isoko ryo mu karere ka Tigray kari mu majyaruguru y’igihugu. Ababibonye babwiye ibinyamakuru bya BBC, Aljazeera n’ibindi ko ku wa Kabiri igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyarashe ku mujyi wa Togoga, uri […]

SADC igiye kohereza abasirikare muri Mozambique

Umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC, ugiye kohereza abasirikare muri Repubulika ya Mozambique, zizayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’urugomo rukabije mu ntara ya Cabo Delgado. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Maputo muri Mozambique kuri uyu wa 23 Kamena 2021. Umunyamabanga Mukuru wa SADC, Stergomena Tax […]

Somalia: Al-Shabab yigaruriye umujyi wari urinzwe n’Ingabo za Uganda

Abarwanyi ba Al-Shabab bigaruriye umujyi wo muri Somalia wari urinzwe n’ingabo za Uganda zo muri Amisom nyuma y’igihe gito zihavuye zikawusiga mu maboko y’ingabo z’iki gihugu. Izi ngabo za Uganda zari zavuye mu birindiro byazo biherereye Marianguwaay byo mu ntara ya Lower Shabelle zibisigira ingabo za Guverinoma ya Somalia. Brig. Gen. Don Nabasa wa UPDF […]

Huye: Umugabo w’imyaka 46 akurikiranweho icyaha cyo gutwika umugore we

Umugabo wo mu karere ka Gisagara akurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gutwika umugore we avuga ko yagitewe n’inzoga. Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukaba bukurikiranye uyu mugabo w’imyaka 46 ukekwaho kuba yaratwitse umugore we w’imyaka 38 y’amavuko, amushyize mu ziko. Iki cyaha cyakozwe ku itariki 08 Kamena 2021 mu gihe cya saa munani z’amanywa mu […]

Ituri: Monusco yasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba ku birindiro byayo

Ingabo za MONUSCO zasubije inyuma igitero cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 22 rishyira ku wa Gatatu 23 Kamena 2021, mu karere ka Rhoo muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri. Ushinzwe amakuru rusange y’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Ituri, ashimangira ko izo nyeshyamba zatangiye kurasa amasasu ku birindiro […]