Menya ibigwi n’amateka bya Lionel Messi wujuje imyaka 34 kuri uyu wa Kane

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 24 Kamena, huzuye imyaka 34 rutahizamu Lionel Messi usanzwe akinira FC Barcelona yo muri Espagne n’ikipe y’igihugu ya Argentine abonye izuba.

Messi kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose umupira w’amaguru wagize mu mateka yawo, asanzwe ari Kapiteni wa Argentine na FC Barcelona ari mu nzira zo kurangizamo amasezerano.

Cyakora cyo amakuru avuga ko isaha n’isaha uyu mugabo w’abana batatu ashobora kongera amasezerano muri iriya kipe yakiniye kuva mu bwana bwe, bijyanye n’uko abamuhagarariye bamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’iriya kipe.

Lionel Messi wujuje imyaka 34 ni muntu ki?

Lionel Andrés Messi Guccittini, yavutse tariki 24 Kamena 1987, avukira i Rosario muri Argentine.

Se umubyara yitwa Jorge Horácio Messi usanzwe anamuhagarariye, akaba yarakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi, mu gihe nyina umubyara Celia María Cuccittini yari umukozi ukora amasuku.

Messi asanzwe afite bakuru be babiri na mushiki we umwe.

Ku myaka 5 gusa, Lionel Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu kipe yo mu gace k’iwabo aho yatozwaga na papa we Jorge, maze ku myaka 8 yerekeza mu yindi kipe yitwa Newell’s Old Boys y’i Rosario yaje kumaramo imyaka ine.

Messi nk’umukinnyi w’iriya kipe, yabashije kwitabira imikino yose yakinnye uretse gusa umukino umwe wabaye arwaye, bituma ahinduka ikirangirire mu mujyi aho bamuhimbaga imashini yo mu 1987 (The machine of 1987) aho bashakaga kuvuga ko ari igitangaza kandi yaravutse mu mwaka wa vuba.

Messi muri 2019 aganira n’Ikinyamakuru TyC Sports, yavuze ko afite inzozi zo kuzongera gukinira Newell’s Old Boys.

Ati: “Mfite indoto zo gushobora gukinira Newell’s muri Argentine, ariko sinzi neza niba bizashoboka kubera ko mfite umuryango uri imbere y’ibyifuzo byanjye.”

Messi ku myaka 11 y’amavuko yaje kugaragaraho uburwayi bw’umusemburo w’ubukure wagombaga gutuma agwingira, bituma ikipe ya River Plate y’iwabo yamwifuzaga ibura amafaranga yo kumuvuza ubwo burwayi.

Aya makuru yaje kugera kuri Carles Rexach wari umuyobozi wa FC Barcelona wari waratangajwe n’ubuhanga bwa Lionel Messi, maze abifashijwemo na Jorge, Messi abasha kujya gukora igeragezwa muri Barcelona mu mwaka wa 2000.

Byabaye ngombwa ko Messi na papa we bimukira muri Espagne aho ikipe ya FC Barcelona yabashije kumuvuza, mbere yo gutaangira kuyikinira mu ikipe y’abana bayo (La Masia).

Messi yatangiye gukinira Barcelona mu ikipe y’ingimbi guhera muri 2000 kugeza muri 2003, ayitsindira ibitego 37 mu mikino 30 maze muri shampiona ya 2003 -2004 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ariko y’abatabanzamo (reserves), nyuma yo guca agahigo agatsinda igitego byibura kuri buri mukino maze arangiza afite ibitego 21 mu mikino 14.

Ni ibyamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu ikipe ya mbere aho yakinnye umukino we wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2003, mu mukino wa gicuti wahuje Barcelona na Porto, icyo gihe Messi akaba yari afite imyaka 16 n’iminsi 145.

Ku myaka 17 n’iminsi 114, umutoza Frank Rijkaard watozaga Barcelona icyo gihe yamugiriye icyizere ku mukino wa mbere w’irushanwa wabahuje na Espagnol tariki 16 Ukwakira 2004, maze aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi w’umwana kurusha abandi wabashije gukiniye Barcelona muri Shampiona La Liga ya Esipanye.

Ku itariki ya 01 Gicurasi 2005 nibwo yatsindiye ikipe nkuru igitego cya mbere ku mukino wabahuje na Albacete Balompié, nabwo aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wabashije gutsindira FC Barcelona muri shampiona ari muto kurusha abandi.

Messi akunze kuvuga ko yakunze cyane umutoza Frank Rijkaard ku bw’icyizere yamuguriye.

Ati: “Sinzibagirwa icyizere wangiriye ukankinisha mu ikipe nkuru mfite imyaka 16 gusa, waramfunguriye unyinjiza mu mateka yanjye nyayo y’umupira w’amaguru”.

Tariki 16 Nzeri 2005, Messi yahinduriwe amasezerano muri Barcelona atangira guhembwa amafaranga menshi aho yahawe amasezerano agera muri 2014 ndetse muri uwo mwaka akaba yaranahawe ubwenegihugu bwa Espagne.

Ni umwaka yagiriyemo ibihe byiza kuko tariki 27 Nzeri yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) na Udinese yo mu guhugu cy’u Butaliyani, aho yaje gukinana na rutahizamu Ronalidinho wabicaga bigacika.

Icyo gihe abafana ba FC Barcelona baramwishimiye cyane, bafasha umutoza Frank Rijkaard kubona igihembo cy’umutoza witwaye neza muri Espagne ndetse no ku mugabane w’u Burayi wose.

Muri shampiona ya 2006 -2007, Messi yakomeje kwigaragaza nk’igitangaza aho yarangije atsinze ibitego 14 mu mikino 26 maze aza kuba nk’imana ya Barcelona ubwo yatsindaga ibitego 3 mu mukino uzwi nka El Clásico wayihuzaga na Real Madrid, anaca agahigo ko kuba umukinnyi muto utsinze ibitego 3 mu mukino (Hat-trick) muri El Clásico.

Tariki 18 Mata 2007, Messi yahawe akabyiniriro ka “New Maradona” bishatse kuvuga Maradona mushya bitewe n’ibitego bibiri yatsinze ku mu kino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Copa Del Rey.

Muri ibyo bitego harimo ikimeze nk’icyo Maradona yatsinze mu gikombe cy’isi cyo mu 1986 cyabereye muri Mexico Argentine ikina n’u Bwongereza, ku buryo cyaniswe igitego cy’ikinyejana.

Kubera kiriya gitego abafana ba FC Barcelona batangiye kwita Messi “Messidona” kuko yakinaga ku mwanya umwe na Maradona kandi akora udushya nk’utwo yakoze muri Mexique mu 1986, byongeye bombi bakaba bakomoka muri Argentine.

Tariki 27 Gashyantare 2008, Messi yakinnye umukino we wa 100 muri Barcelona, maze muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’imbere (Rutahizamu) ku Ii, naho mu gihugu cya Esipanye ahabwa igihembo cy’umukinyi mwiza ndetse bamwe banavuga ko ari we wagombaga guhabwa umupira wa zahabu wa 2008 (Ballon d’or 2008) wahawe Cristiano Ronaldo.

Icyo gihe kuri Ballon d’Or Lionel Messi kandi yaje ku mwanya wa gatatu, nyuma ya Kaka na Cristiano, yongera kuza ku mwanya wa kabiri mu bahataniraga igihembo cy’umukinnyi wa FIFA w’umwaka wa 2007, nabwo akaba yari akurikiye Kaka.

Shampiona ya 2007-2008 yarangiye Messi abashije gutsinda ibitego 16 mu mikino yakinnye, n’ubwo yamaze igihe kinini yaravunitse.

Muri shampiyona ya 2008-2009 FC Barcelona ikimara gutandukana na Ronaldinho, Messi yahise afata nimero 10 yambaraga maze aza no guhita aba umukinnyi wa kabiri wa FIFA nyuma ya Cristiano.

Messi yatwaye Ballon d’Or ya mbere muri 2009 ndetse anatsinda igitego cyahesheje ikipe ye igikombe cy’isi cy’ama clubs cya 2009, ahita anahabwa igihembo cy’umukinnyi wa FIFA witwaye neza ku Isi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 Messi yabashije gutsinda hat-trick ye ya gatatu, anatsinda Arsenal ibitego 4 wenyine mu mikino ya Champions League, ibyatumye aca agahigo k’umukinnyi wa Barcelona wabashije gutsinda “Hat-Tricks” nyinshi, aza no kurangiza ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri shampiona ya Espagne ku nshuro ya kabiri.

Messi kandi yararangije afite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiona n’ibitego 47, agahigo yambuye Ronaldo wo muri Bresil.

Messi yatwaye Ballon d’Or cya 2011 ndetse aranabisubira muri 2012 bituma anaca agahigo ko kuyegukana inshuro enye kandi zikurikirana, ibi bikaba bitarakorwa n’undi mukinnyi n’umwe.

Messi kandi muri iyo myaka, yanatwaraga igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi gitangwa na FIFA, ari nako atwara icy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi ndetse n’icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Esipanye, hanyuma mu mwaka wa 2013 mu gihe yahataniraga Ballon d’Or na Cristiano Ronaldo abasha kwegukana umwanya wa kabiri.

Mu mwaka wa 2014, Messi yibasiwe n’imvune maze ntiyigaragaza nko mu myaka yabanje, gusa yabashije kuyobora ikipe y’igihugu cye cya Argentine mu mikino y’igikombe cy’isi igera ku mukino wa nyuma n’ubwo itabashije kucyegukana.

Umwaka wa 2015 waramuhiriye bidasanzwe kuko yanawutwayemo ibihembo byinshi birimo icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Espagne, Ballon d’Or y’uwo mwaka n’ibindi bitandukanye mu gihugu cya Espagne, kugeza muri 2019 ubwo yegukanaga Ballon d’Or ya gatandatu mu mateka ye.

Muri rusange mu myaka 17 Messi amaze akina umupira nk’uwabigize umwuga, amaze gitwara Balloon d’Or esheshatu n’inkweto esheshatu za zahabu, ndetse muri 2020 yashyizwe mu kipe y’inzozi y’abatwaye Balloon d’Or.

FC Barcelona amaze igihe akinira amaze gutwarana na yo ibikombe 35, birimo 10 bya Shampiyona ya Espagne, birindwi bya Copa del Rey na bine bya UEFA Champions league.

Messi afite umuhigo wo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya La liga (474), ibitego byinshi mu mwaka umwe wa la liga na Shampiyona z’i Burayi (50), Hat-tricks nyinshi muri la liga (36), inyinshi muri UEFA Champions league (8), imipira myinshi yavuyemo ibitego muri la liga (192), n’imipira myinshi mu mwaka umwe (21).

Messi amaze gukina imikino 925 yatsinzemo imipira 745 n’imipira yavuyemo ibitego 311 yatanze, ndetse afite umuhigo wo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi akinira ikipe imwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *