Litiro 698 za Kanyanga yari ivanwe muri Uganda zafashwe, abayinjizaga bagera kuri 57 baracika

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu ijoro rya tariki ya 22 rishyira iya 23 Kamena 2021, yafatiye murenge wa Cyumba na Rushaki mu Karere ka Gicumbi litiro 698 yinjizwaga ivanwe muri Uganda, ifata batatu muri 60 bayinjizaga, abandi baracika.

SP Jean Bosco Minani uyoboye Polisi mu Karere ka Gicumbi nk’uko tubikesha urubuga rw’uru rwego, yavuze ko bari bahawe amakuru y’uko hari itsinda ry’abantu bagera kuri 60 bari kwinjiza Kanyanga mu Rwanda bayivanye muri Uganda.

Nyuma yo kumenya aya makuru, abapolisi batangiye operasiyo yo gufata aba bantu, bafatamo 3: Tuyisingize Théofile w’imyaka 18, Hakuzimana Eric w’imyaka 18 na Nsengimana Eugene w’imyaka 17, abandi baracika.

SP Minani yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru dutegura ibikorwa byo gufata bariya bantu. Batatu bafatiwe mu Murenge wa Rushaki , bagenzi babo bariruka ariko bateshwa litiro 600 za Kanyanga, mu Murenge wa Cyumba hafatiwe litiro 98 zari zifitwe n’abantu batandukanye ariko bose bikanze inzego z’umutekano bazikubita hasi bariruka.”

Uyu mupolisi yagiriye inama abambutsa Kanyanga yo kubireka kubera ko hari amategeko yabibahanira, cyangwa se bakaba babiburiramo ubuzima bikanzwemo abagizi ba nabi.

SP Minani yabibukije kandi ko muri Uganda bakura Kanyanga, hibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, ku buryo bashobora kukivanayo, bakagikwirakwiza mu Rwanda.

Tuyisingize, Hakuzimana na Nsengimana bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwa Rushaki nyuma yo gupimwa Covid-19.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *