UEFA yakuyeho itegeko ry'”igitego cyo hanze” ryagiye rizonga amakipe menshi

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yakuyeho itegeko ry’ igitego cyo hanze ryari rimaze imyaka 56 ryarazonze amakipe atandukanye.

Iri tegeko mu busanzwe ryabogamiraga cyane ku makipe amwe namwe, aho ikipe yatsindiye ibitego byinshi hanze y’ikibuga cyayo yahabwaga amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira n’ubwo amakipe yabaga anganya igiteranyo cy’ibitego.

UEFA yatangaje ko kuva mu mwaka utaha w’imikino umukino wo kwishyura uzajya urangira amakipe yombi anganya igiteranyo cy’ibitego, bizajya biba ngombwa ko hiyambazwa iminota 30 y’inyongera, byananirana burundu hakiyambazwa za Penaliti.

Ibi bisobanuye ko imikino nk’uwo Bayern Munich yasezerewemo na PSG muri UEFA Champions league ishize, uwo Tottenham yasezereyemo amakipe ya Ajax na Manchester City muri 2019 n’indi nkayo itazongera kubaho.

Itegeko ry’igitego cyo hanze ryari ryarashyizweho na FIFA mu mwaka wa 1956.

Umuyobozi wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko ririya tegeko ryakuweho nyuma y’ibiganiro byagiye bihuza UEFA n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Ati: “Ikibazo cyo kurikuraho cyaganiriweho mu nama zitandukanye za UEFA mu myaka mike ishize. N’ubwo abantu bose batigeze bahuriza hamwe ibitekerezo, abatoza benshi, abafana ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’umupira w’amaguru bibajije ku bwiza bwaryo, bagaragaza ko bifuza ko iri tegeko rivaho.”

Ceferin yunzemo ko ririya tegeko ryari ritangiye kunyuranya n’intego z’ibanze za UEFA, ku buryo byatumaga amakipe ari mu rugo akina adasatira cyane.

Impamvu ngo ni uko Ayo makipe yakinaga yirinda kwinjizwa igitego, bikaba byaha amahirwe yo gukomeza ikipe yasuye nk’uko Ceferin yabisobanuye.

Yunzemo ati: “Hagaragazwaga akarengane cyane mu minota y’inyongera, ibyatumaga ikipe iri mu rugo isabwa gutsinda byibura ibitego bibiri mu gihe iyasuye yabaga yatsinze igitego. Ni byiza kuvuga ko igitego cyo hanze kitagifite ishingiro nk’uko byahoze.”

Cyakora cyo n’ubwo ririya tegeko ryavanweho, hari aho rizakomeza gukoreshwa nko mu matsinda aho umubare w’ibitego ikipe yatsindiye hanze y’ikibuga cyayo uzajya wifashishwa mu gukiranura amakipe, mu gihe bibaye ngombwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *