Amafoto ya kizigenza Cristiano Ronaldo yirukankana Kylian Mbappé bombi basabwe n’ibyishimo iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amafoto yafashwe aba bakinnyi bombi bageze mu rwambariro, nyuma y’umukino wa Euro 2020 wa nyuma wo mu tsinda F Portugal yaguyemo miswi n’u Bufaransa ibitego 2-2.
Cristiano Ronaldo yafunguriye Portugal kuri Penaliti yo ku munota wa 30 w’umukino mbere y’uko Karim Benzema yishyurira u Bufaransa mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, na we kuri penaliti.
Benzema watowe nk’umukinnyi w’umukino yatsindiye Abafaransa igitego cya kabiri ku munota wa 47 ku mupira yari ahawe na Pogba, Cristiano Ronaldo acyishyura ku munota wa 60 kuri penaliti ya gatatu yari ibonetse muri uriya mukino.
Cristiano Ronaldo yatsindiraga Portugal igitego cya 109, akaba yahise anganya ibitego na Ali Daei watsindiye Iran ibitego nka biriya.
Uyu Ali Daei ni we mukinnyi wa mbere ku Isi watsindiye ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amagaguru.
Umukino urangiye Mbappé na Cristiano Ronaldo bahuriye mu rwambariro baraganira, mbere yo kugurana imyambaro.
Cristiano yaguranye umwambaro na Mbappé nyuma y’uko ubwo igice cya mbere cyarangiraga, na bwo yari yaguranye umwambaro na Karim Benzema bahoze bakinana mu busatirizi bwa Real Madrid.
Amafoto UEFA yashyize ku rubuga rwa Twitter rw’irushanwa rya Euro yerekana Cristiano Ronaldo yirukankana Mbappé, gusa bombi baseka banambaye ubusa hejuru.
Nta wuzi ijambo Kylian Mbappé yari akocoye Cristiano mu buryo bwo gutebya bikarangira undi amwirutseho.
Ikizwi ni uko Kylian Mbappé afata Cristiano Ronaldo nk’icyitegererezo cye, bigasobanura ko yishimiye guhura na we nyuma y’uko bari banahuye bakaganira mu mukino wa gicuti u Bufaransa bwaguyemo miswi na Portugal 0-0.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


