vlcsnap-2021-06-24-07h58m43s593.png

Rubavu: Ku irimbi habaye imirwano, abasirikare barahagoboka

Sangiza iyi nkuru

Mu masaa saba y’amanywa yo kuri uyu wa 23 Kamena 2021, ku irimbi rya Karundo riherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye ugushyamirana kuvanze n’imirwano hagati y’abari bagiye gushyingura, bakizwa n’abasirikare.

Ababuze ababo bo mu miryango igera kuri itanu bavuga ko bari bagiye gushyingura muri iri rimbi, bose bari bamaze iminsi bishyuye imva (amafaranga y’u Rwanda 305,000 kuri buri imwe) ariko batungurwa no gusanga haratunganyijwe imwe gusa, buri ruhande rurwanira kuyishyinguramo.

Museveni Calvin wari wagiye gushyingura umubyeyi we, yagize ati: “Hari umukecuru wanjye washaje ariko ikidutangaje urabona aha ngaha bishyura imva mbere bakazana bordereau. Mu minsi ibiri ishize, twazaniye koperative ya hano bordereau. Ikitubabaje ni uko dusanze imva bari baraduhaye bari kuyishyinguramo undi muntu. Ni ukuvuga ngo umubare w’abapfa uruta umubare w’imva.”

Museveni yavuze ko habanje gushyamirana hagati y’iyi miryango. Ati: “Nkigera aha ngaha habanje gushyamirana hagati y’abazanye umurambo, umubiri umwe n’undi undi, bagiye kurwana ni bwo nabashije guhamagara Executif w’Umurenge, …urabona ko hari i Defense, nagerageje guhamagara ingabo zari ziri aha ngaha.”

Nsengiyuma Onesphore n’abo mu muryango bari bagiye gushyingura umuntu wabo wishwe n’icyorezo cya Covid-19 muri iri rimbi. Yagize ati: “Twaje gushyingura, umuntu wacu yishwe na Covid ariko dusanga koperative hano nta mva ifite zo gushyinguramo ariko twebwe n’abandi twashyamiranye, twese twarishyuye ariko tubura imva yo gushyinguramo. Ni aho amahane yaturutse, nta muntu ufite amakosa, amakosa ni aya koperative.”

Abashyamiraniye muri iri rimbi bavuga ko bakomerekejwe cyane n’uburangare bwa koperative ishinzwe gutunganya imva bwatumye babura cyangwa bekererwa gushyingura ababo. Iragaba Fidel ni umwe muri bo. Yagize ati: “Byaduhungabanyije cyane nk’umuryango. Ntabwo umuryango wishimye.”

Umuyobozi wa Koperative Ihumure rya Rubavu ishinzwe gutunganya irimbi rya Karundo, Nkundakozera Jonas yasobanuriye itangazamakuru ko ikibazo cyo kubura kw’imva zo gushyinguramo cyatewe n’uko abakozi bayo babaye bake, ugereranyije n’umubare w’abari gupfa muri iyi minsi.

Nkundakozera abajijwe niba koperative ayoboye itaragize uburangare, yagize ati: “Oya n’ikibazo cy’abakozi kirimo ariko ikibazo cy’ubwinshi bw’abantu bitabye Imana ni cyo cyabiteye. Ejo twashyinguye abantu batanu, imva zose zirara zirangiye. Ubu ngubu tugiye gushyingura abandi batanu.”

Ubwo abasirikare n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi bahageraga, bahoshyeje imirwano, basaba ababuze ababo kumvikana, imva imwe barwaniraga ishyingurwamo uwishwe na Covid-19.

Bwiza yamenye ko hari abahisemo kwiyubakira imva y’uwabo babuze, mu rwego rwo koroshya iki kibazo.

N’ubwo bashoboye kumvikana, barasaba ko Koperative Ihumure rya Rubavu yakongera umubare w’abakozi batunganya imva, bakabafasha mu buryo bubanogeye, cyane ko baba bishyuye mbere.
vlcsnap-2021-06-24-07h58m43s593.png
vlcsnap-2021-06-24-07h59m13s982.png

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *