Abapolisi batatu ba Uganda bakorera mu karere ka Rakai, batawe muri yombi bashinjwa kwiba inzoga mu kabari k’umuturage.
Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena, ubwo bariya bapolisi bo ku rwego rwa SPC (Special Police Constable) bagabaga igitero ku kabari k’uwitwa Jane Nakagaayi bamushinja gucuruza inzoga muri Guma mu Rugo.
Nyuma yo guterana amagambo na nyirakabari, ngo binjiye mu kabari ke ku ngufu, batwara amakaziye atatu y’inzoga n’ijerekani ya Waragi babishyira kuri moto bari bafite.
Umuyobozi w’umudugudu wa Buyamo ziriya nzoga zibwemo, Wilber Banturaki, yabwiye Daily Monitor ko mbere y’uko bariya bapolisi batwara inzoga batigeze basobanura icyo bagamije.
Ati: “Ntabwo bigeze baduha igihe cyo kubabaza ibibazo, ahubwo bakoze buri kimwe huti huti.”
Yavuze ko uwo bariya bapolisi bashinjaga gucuruza akabari yari yibereye iwe mu rugo, aho yari afite akaduka gaciriritse.
Bariya bapolisi batwaye inzoga z’uriya muturage, mu gihe abaturage bo mu karere ka Rakai bashinja abapolisi bo muri ako karere babatera ubwoba bagamije kubavomamo amafaranga.
Hari umuturage wabwiye The Monitor ko abapolisi bamutaye muri yombi ku wa Mbere, agategekwa kwishyura amashiringi ya Uganda 50,000.
Abaturage bavuga ko Polisi yirirwa ibakubita yitwaje gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda muri Rakai, Simon Mukerere, yamaganye imyitwarire ya bariya bapolisi, avuga ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa kugira ngo gishakirwe umuti.
Yavuze ko bariya bapolisi bashobora kuba baratewe buriya bujura no kuba bamaze amezi atatu batarahabwa imishahara yabo, gusa avuga ko ikibazo cy’iyo mishahara Leta iri kugikurikirana.


