Indirimbo ya Cécile Kayirebwa muri 100 nziza z’ibihe byose zaranze Afurika

Sangiza iyi nkuru

Indirimbo ‘Tarihinda’ y’umuririmbyikazi Cécile Kayirebwa, igaragara ku rutonde rw’indirimbo 100 nziza z’ibihe byose zaranze umugabane wa Afurika.

Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru The Nation kiri mu bikomeye cyane muri Kenya binyuze mu munyamakuru Jacobs Odongo Seaman wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu karere.

Uru rutonde rw’indirimbo 100 z’ibihe byose rwiganjeho indirimbo z’abahanzi batandukanye bakanyujijeho hano ku mugabane wa Afurika.

Ni urutonde rwiganjeho indirimbo z’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Afurika y’Epfo, gusa runagaragaraho n’indirimbo z’abahanzi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nk’u Burundi na Uganda.

Indirimbo ‘Tarihinda’ ya Kayirebwa iri ku mwanya wa 17 kuri uru rutonde, akaba ari yo ndirimbo rukumbi nyarwanda irugaragaraho.

Indirimbo ‘God Bless the Woman’ y’Umunyafurika y’Epfo, Lucky Filipe Dube, ni yo iyoboye uru rutonde; igakuriiirwa na Alone y’Umugande Philly Bongoley Lutaaya.

Indirimbo ya gatatu kuri uru rutonde ni ‘Mario’ y’Umukongomani Franco, iya kane ikaba ‘Think About Children’ ya Lucky Dube na ho iya gatanu ikaba ‘Pata Pata’ ya Miriam Makeba wo muri Afurika y’Epfo.

Indirimbo nka ‘From me to you’ ya Yvone Chaka Chaka ufite indirimbo nyinshi kuri uru rutonde, ‘Mama’ ya Brenda Fassie, ‘Remember me’ ya Lucky Dube, ‘Zamina mina’ ya Zangalewa wo muri Caméroun, ‘Shauri Yako’ y’Umukongomani Nguashi N’Timbo, Sina Makosa y’itsinda Les Wanyika ryo muri Kenya n’izindi nyinshi zakunzwe; ziri kuri runo rutonde.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *