moto_yashyikirijwe_urwego_rwa_dasso_ngo_ifashe_mu_micungire_y_umutekano_cyane_cyane_mu_bice_by_uyu_murenge_byari_bigoye_kugeramo.jpg

Rusizi: Abaturage baguze moto ibafasha mu kwicungira umutekano

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko abaturage b’umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bishyiriye hamwe n’abakozi b’uyu murenge bakigurira moto ibafasha mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, cyane cyane ku bice by’uyu murenge bihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi byakunze kuba indiri y’ubucuruzi bwa magendu mu bahaturiye, baravuga ko ubwo iki gikemutse, bakomeje bagera no ku bindi bikorwa by’iterambere bifuza, aho bemeza ko abishyize hamwe nta kibananira.

Nk’uko babibwiye Bwiza.com mu kiganiro bayihaye, aba baturage batuye mu bilometero birenga 70 uvuye mu mujyi wa Rusizi,hakaba n’abo mu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda batuye mu bilometero birenga 100 uvuye muri uyu mujyi wunganira uwa Kigali, bakavuga ko bameze nk’abatibona neza mu iterambere ryawo kuko kuwugeramo bibahenda cyane kubera ubwigunge barimo bwo kutagira imihanda mizima n’imodoka itwara abagenzi ngo babe na bo bakwishimira ibyiza by’umujyi wabo, n’igihugu cy’u Burundi benshi bahahiragamo umutekano wabo n’uburyo bwo kwirinda COVID-19 bw’abo baturanyi babo batizeye neza, bigatuma bagabanya akarenge kajyayo, ngo byabateye gukanguka batangira kwishakamo ibisubizo ubwabo.

Bavuga ko igisubizo cya mbere bishatsemo nyuma y’uko ubuyobozi bw’aka karere bubahereye moto ibafasha kugera mu mirenge mu gukurikirana imihigo, bagasanga idahagije kubera ko nta bundi buryo bwo kugera hirya no hino bagira kuko nta modoka itwara abagenzi ihagera, bishyize hamwe ku gitekerezo cyabo ubwabo bigurira moto ibafasha kwicungira umutekano yabatwaye amafaranga y’u Rwanda 1,385,000 ushyizemo n’ibyangombwa byayo byose, kuko nko gucunga umutekano nta kinyabiziga gifasha ba DASSO kuzenguruka muri ibyo bice bya kure byagoranaga.

Ndebeyinka Josepha, umukuru w’umudugudu wa Kareba, akagari ka Gatereri muri uyu murenge, ati: “Tumaze kubona ko kugera mu tugari twa Nyamihanda na Rwambogo hafi y’umupaka w’uRwanda n’uBurundi kandi hakurya hashobora guturuka abashobora gu hungabanya umutekano wacu barimo n’abarara amajoro bambutsa magendu , n’igihe hari nk’ikiwuhungabanije muri ibyo bice kuhagera bikagorana cyane, hamwe n’impanuro za Nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame udukangurira buri gihe kwicungira umutekano ngo turinde ibyo twagezeho, buri muturage yitanze uko ashoboye twigurira moto ifasha muri iki gikorwa, tugashimira ubuyobozi bw’umurenge wacu bwabidufashijemo,kuko mbere hari ibyo twatekerezaga ntibigerweho kuko ubuyobozi bw’umurenge butabaga bubyumva kimwe natwe.’’

Yarakomeje ati: “Igihe tugitegereje ko ubwigunge turimo perezida wacu abumenya akadukorera umuhanda neza tugasubizwa n’imodoka itwara abagenzi twahoranye, urwaye akabasha kugera ku bitaro bya Mibilizi nta nkomyi kuko ubu bigoye cyane, turishakamo ibisubizo mu byo dushoboye duhereye mu kudanangira umutekano wacu,kuko tumaze kumenya neza ko abishyize hamwe nta kibananira,hamwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu buturangaje imbere twizeye tudashidikanya ko n’ubwigunge tukirimo Nyakubahwa wacu aazabudukuramo nta kabuza.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge wa Butare, Safari Dieudonné, avuga ko igitekerezo cy’aba baturage kiziye igihe, kuko kutagira uburyo bwo kugera mu baturage ba kure byihuse cyangwa nko kugera ku karere igihe bahakenewe byatumaga batanga menshi cyane agiye kwifashishwa mu bindi.

Ati: “Twatangaga amafaranga arenga 250.,000 buri kwezi ku ngendo gusa kuko twari twaragiranye amasezerano na rwiyemezamirimo ufite moto,aho nk’umukozi ugiye mu nama yihutirwa ku karere twamutangagaho amafaranga 20,000 kugenda no kugaruka ya moto gusa, kugera mu kagari ka Nyamihanda habaye nk’ikibazo agatwarira ugiyeyo amafaranga 15,000 kandi ingendo ntizabura kurenga 10 mu kwezi.”

Ibyo byose tumaze kubona ko biduhombya dutekereza iki gitekerezo tukibagejejeho bacyakira neza,moto barayigura dufatanije,none twayibamurikiye ku mugaragaro,barishimye, n’ikindi dushaka twakigeraho nkurikije imyumvire bagezeho.’’

Iyi moto yashyikirijwe urwego rwa DASSO ngo irufashe mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, ikaba yanafasha urwaye cyangwa umugore uri kunda wo mu tugari tugifite ibibazo byo kugera ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, ikanafasha abagiye mu byo bakanewemo ku karere ayo batangaga kuri izo ngendo akagabanuka,cyangwa nk’igihe rwiyemezamirimo wabatwaraga adahari bagasubikaga ingendo zari ngombwa bikaba bitazongera,Lieutenant Ndahangarwa Gérard ukorera muri uyu murenge yabibukije ko nta mutekano nta terambere.

Ati: “Ni byo ba DASSO muborohereje urugendo mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’umutekano,ariko ntimwumve ko murangije ngo mwirare kuko hari aho amarondo yadohotse kandi si byo. Mwongere imbaraga mu marondo, mufashe mu gukangurira bagenzi banyu kubahiriza neza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, muharanire iterambere ariko mumenye neza ko ritagerwaho hatari umutekano uhagije.’’

Umurenge wa Butare uri mu cyahoze ari ubusozo, ufite abaturage barenga gato 23,000 batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi,ariko ubwigunge barimo buterwa no kubura uko bajyana umusaruro ku masoko n’abagerageje kuwutwara ku mutwe bawujyana mu masoko ya za Nyakabuye, Muganza n’ahandi bakagenda amasaha menshi cyane ntibagire ikindi bikorera iterambere rikahazaharira, basaba ubuyobozi bw’igihugu kubakura muri ubwo bwigunge, bagashaka uko bagera ku rwego abandi bo mu bindi bice by’igihugu bagezeho mu iterambere.

moto_yashyikirijwe_urwego_rwa_dasso_ngo_ifashe_mu_micungire_y_umutekano_cyane_cyane_mu_bice_by_uyu_murenge_byari_bigoye_kugeramo.jpg
umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_agateganyo_w_umurenge_wa_butare_sfari_dieudonne_ashimira_abaturage_intambwe_bamaze_gutera_mu_myumvire.jpg
lieutenant_ndahangarwa_gerard_abasaba_kongera_ingufu_mu_marondo_zitangiye_gukendera_hamwe_na_hamwe.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *