Intumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano zimaze iminsi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zabwiye ubuyobozi bw’iki gihugu ko gukomeza gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 no kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bitagikenewe.
Ambasaderi Nicolas de Rivière wayoboye izi ntumwa muri uru ruzinduko rw’iminsi ine rwatangiye tariki ya 9 Werurwe 2023, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo barusorezaga mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 12, yavuze ko igikenewe ari ibiganiro, kandi ko ari byo byatanga ibisubizo.
Yagize ati: “Ntabwo bigikenewe kwerekana ko u Rwanda rufasha M23 kandi ko ingabo z’u Rwanda zinjira bihoraho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yo muri Congo irimo chef-lieu ya Goma. Ibiganiro byonyine ni byo byatanga igisubizo cy’amakimbirane.”
Ambasaderi Rivière atangaje aya magambo nyuma y’aho mu gitondo cy’uyu munsi amenyesheje abayobozi abayobozi bo muri RDC ko badakwiye gutegereza ko Umuryango w’Abibumbye ubakorera byose, kandi bo ubwabo babifite mu nshingano.
Uyu mudipolomate wavugaga by’umwihariko ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano y’ingabo za RDC n’abarwanyi ba M23, yamenyesheje aba bayobozi ko hari ibyo bagomba gukora, Umuryango w’Abibumbye ukabafasha.


