Intumwa zaturutse muri Eastern Africa Standby Force ziri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 1 Ukuboza, intumwa zaturutse mu bunyamabanga bw’umutwe w’ingabo z’ibihugu bya EAC uba witeguye gutabara aho bibaye ngombwa (Eastern Africa Standby Force) ziyobowe na Brig Gen Vincent GATAMA, Komanda w’ingabo za EASF, zatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda .

Intego y’uru ruzinduko rw’iminsi 3 ni ugukora igenzura ry’ubushobozi bw’u Rwanda (igisirikare n’igipolisi) mu rwego rw’isuzuma ry’imyitegurire y’ingabo za EASF.

Mbere y’igikorwa cyo kugenzura, Intumwa za EASF zabanje gusura icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kandi zakirwa na Brig Gen Patrick Karuretwa, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutwererane mu bya gisirikare.

Baganiriye ku bikorwa biri gukorwa n’ibizaza hagati ya RDF na EASF nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *