Amasanduku cumi n’ane muri 15 aheruka gukurwa mu rugo rw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri Florida, ngo yari arimo inyandiko ziganjemo iz’ibanga rikomeye (top secret) zivanze n’ibinyamakuru ndetse n’inyandiko bwite, nk’uko byemezwa na FBI.
Bivugwa ko nta mwanya wihariye mu rugo rwa Donald Trump ruherereye Mar-a-Lago wari ugenewe izo nyandiko z’ibanga rikomeye nk’uko impapuro z’urukiko zatumye FBI ijya gusaka uru rugo muri uku kwezi zibyemeza.
Iyi nkuru dukesha Euronews ivuga ko ubuhamya bw’amapaji 32 bwahinduwe cyane mu rwego rwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya n’abashinzwe kubahiriza amategeko ndetse n’ubunyangamugayo bw’iperereza rikomeje ” bugaragaza birambuye ko inyandiko za leta zabitswe i Mar-a-Lago hashize ighe kirekire Trump avuye muri White House. Bwererekana kandi uburemere bw’impungenge za guverinoma ko izo nyandiko zari zihabitse mu buryo butemewe n’amategeko.
Iyi nyandiko isobanura neza uburyo kubika mu buryo butemewe inyandiko z’ibanga za guverinoma, ndetse no kuba bigaragara ko yananiwe kuzirinda nubwo hashize amezi menshi abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bazisaba, byagaragaje ko Trump ari mu kaga gashya mu mategeko, bikaba bishobora no kugira ingaruka ku nzozi ze zo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024.
Umukozi wa FBI yanditse ku rupapuro rwa mbere rw’inyandiko agira ati: “Guverinoma iri gukora iperereza ku byaha bijyanye no kuvana no kubika mu buryo budakwiye amakuru y’ibanga ahantu hatatangiwe uburenganzira, ndetse no guhisha cyangwa gukuraho inyandiko za leta mu buryo butemewe n’amategeko.”


