Inyeshyamba za NDR zifite impungenge zo kuba zashyira intwaro hasi FDLR ikiri ku butaka bwa Congo

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba za NDC-R (Nduma defense of Congo Rénové), zitangaza ko bigoye kuri zo gushyira intwaro hasi mu gihe iza FDLR zikomoka mu Rwanda zikigaragara ku butakabwa Congo.

Izi nyeshyamba zitangaza ko zifite ubushake bwo gushyira intwaro hasi zikava no mu mashyamba nyuma y’ubusabe bwa Perezida Felix Tshisekedi usaba imitwe y’inyeshyamba yose gushyira intwaro hasi, gusa zikemeza ko FDLR ikomeje kuzibera imbogamizi.

Mu kiganiro ikinyamakuru Actualitecd cyagiranye na Désiré Ngabo Kisuba, umuvugizi w’izi nyeshyamba za NDC-R, zigaragara mu bice bitandukanye by’intara Enye, nka (Walikale, Masisi, Rutshuru na Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, Maniema (Lubutu) na Tshopo (Bafwasende), yakomoje kuri izi mbogamizi baterwa n’inyeshyamba z’abanyamahanga.

Yagize ati “ Turifuza kuva mu mashyamba tugashyira hasi intwaro kuko twifuza kubahiriza ibyasabwe n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Félix Tshisekedi, wifuza ko teritwari zose z’igihugu zirangwa n’amahoro n’umutekano. Ku wa 17 Ukwakira na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Carly Nzanzu Kasivita yavuze ko Guverinoma ifite ubushake bwo kuganira na buri mutwe w’inyeshyamba natwe turimo, waba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibibazo abaturage ba Congo bafite”.

Yakomeje avuga imbogamizi bafite “NDR-R yiteguye gushyira intwaro hasi igihe icyo aricyo cyose, ikibazo gikomeye dufite ni ibikorwa bya FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga.

Abajijwe niba barafashe intwaro kubera FDLR, yasubije agira ati “Yego, twafashe intwaro kuko byari mu bushake bwo kuzifata, kuko inyeshyamba z’abanyamahanga zatwicaga, zigafata ku ngufu ba mama, zigasahura umutungo wacu guverinoma ya Congo n’amahanga birebera”.

FDLR ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’u Rwanda, umaze imyaka isaga 25 urwanira mu mashyamba ya Congo, ukaba zigizwe na bamwe basize bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *