Inzara,ubushomeri nibyo byatumye Abarundi 12 bisanga bagiye gucuruzwa

Sangiza iyi nkuru

Abantu 12 bava mu gihugu cy’u Burundi berekanwe na Polisi bamwe muri bo bavuga ko impamvu bisanze bagiye kugurishwa ari nayo yabakuye iwabo ngo ni ubukene n’inzara byari bibarembeje
Tariki ya 10 Mutarama 2017 nibwo bafashwe ubwo bari bagiye kunyura mu Rwanda berekeza muri Uganda babwirwa ko bazahabwa akazi ko murugo ndetse n’indi imirimo itandukanye mu bihugu by’Abarabu ariko polisi y’urwanda ifatanyije n’abinjira n’abasohoka babafatira kumupaka w’akanyaru uhuza urwanda n’uburundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rwanda Police/bwiza.com
Umukobwa w’imyaka 22,umwe mu bari bagiye gucuruzwa mu bihugu by’Abarabu avuga ko atari azi umuntu uzamujyana kumuhesha akazi kuko bavuganaga kuri telefone gusa. Ngo ntiyakekaga ko bagiye gucuruzwa kuko bari bijejwe ko bazahabwa imirimo yo mu ngo.
Undi mugabo wari ujyanywe gucuruzwa yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugenda kubera ubushomeri n’inzara yari amazemo igihe kirekire agahura n’inshuti ye yari isanzwe iba muri Uganda yamubwiye ko akazi kaboneka mu bihugu by’Abarabu gusa na we ngo ntiyakekaga ko yari agiye gucuruzwa.
Yagize ati: “Mu Burundi nta kazi gahari hari inzara gusa nari maze igihe ndi umushomeri nari mfite inshuti isanzwe iba i Bugande agarutse ava i Bugande ndamwegera ndamubaza nti ko usanzwe ufite inshuti i Bugande mufite akazi? na we arambwira ati na ho nta kazi kahaba,ambwira ko akazi kaba ahantu hitwa Qatar.”

Rwanda Police/bwiza.com
Bamwe mu bagore bivugwa ko bari bagiye gucuruzwa

Aba bari bagiye gucuruzwa barimo umugabo umwe ndetse n’abagore 11 bakaba beretswe itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2016.bose bakaba bashimiraga Imana ndetse na polisi y’u Rwanda kuba yarabashije kubatabara bataragera aho bari bagiye gucururizwa ahantu bagereranya no mu menyo y’intare.
Abanyakenya 2 bakekwaho kuba bari bagiye gucuruza aba barundi banze kuvugisha itangazamakuru gusa umurundi wemeye kuvuga yahakanye ko ataziranye n’abo bari bagiye gucuruzwa avuga ko na we yari yigiriye muri Uganda gusura umuryango we na ho uwo munya-Kenya ngo amuzi i Burundi ari umucuruzi w’inkweto.
nkuranga/bwiza.com
Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Lynder Nkuranga

CSP Lynder Nkuranga, yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo aba bantu babashe gufatwa byatewe n’amakenga abashinzwe umutekano ku mupaka bagize biturutse ku mubare w’abo bantu bari bagendeye rimwe.
Ati “Bafashwe ari 12 bagiye kugurishwa, bafatirwa ku mupaka u Rwanda ruhana imbibi n’u Burundi ku Kanyaru. Hari Umurundi umwe wabazanye abageza ku mupaka ariko hakurya y’umupaka (mu Rwanda) hari abanya-Kenya babiri (umugabo n’umugore) bari babategereje. Inzego z’umutekano n’abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abandi, babonye uburyo baje, uko bameze, babona ari ibintu bidasanzwe bitewe n’umubare w’abantu bangana batyo bagenda icya rimwe, nibwo bamenye amakuru maze barabafata ndetse basanga n’abo bari babategereje bahari bahita babafata.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
CSP Nkuranga Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda wungirije yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda bitakunze kuhagaragara, uretse abanyamahanga bakunda kuhafatirwa bahanyujijwe bajyanywe gucuruzwa mu bihugu by’amahanga, gusa ngo igihugu nticyifuza ko ibikorwa nk’ibyo byageragezwa mu Rwanda n’ababikora baturutse ahandi na bo ngo ntibazihanganirwa.
CSP Lyinder Nkuranga yakomeje avuga ko polisi y’u Rwanda iri maso itazajenjeka no guhangana n’iki cyaha cyo gucuruza abantu kandi ko uwagerageza gucuruza umuntu kabone n’ubwo ataba umunyarwanda yabiryozwa.
abakekwa
aba ni Abanyakenya bakekwa ko aribo bafite uruhare mu kujya kugurisha abantu

Aba bakekwaho icyaha cyo gucuruza abantu bazashyikirizwa ubutabera na ho abari bagiye gucuruzwa ngo bazasubizwa mu Burundi binyuze mu bufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Muragijemariya Juventine/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *