Mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika byitegura kwizihiza Umunsi Nyafurika Wahariwe Kurwanya Ruswa tariki ya 11 Nyakanga 2020, Urwego rw’Umuvunyi rusaba inzego z’ubutabera z’iki gihugu guhora zisuzuma ahanyura ruswa hose. Uyu munsi ukaba warateguwe ku nkunga y’Umuryango w’Ibigu by’Ubumwe bw’Iburayi (Eropean Union).
Uyu munsi uzaba ufite insanganyamatsiko “Ubutabera Buboneye, Inkingi Ikomeye mu Kurwanya Ruswa” (Fighting Corruption Through Effective and Efficient Judicial Systems) nk’uko byemejwe n’Inama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa muri Afurika (African Union Advisory Board on Corruption).
Ruswa n’ibindi byaha by’ubusahuzi ni bimwe mu bikomeye bihombya umugabane w’Afurika nk’uko raporo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yabigaragaje mu 2015. Iyi raporo ivuga ko uyu mugabane uhomba miliyari 148 z’amadolari y’Amerika, aya yose ajya guhishwa mu bihugu by’amahanga no hanze y’Afurika.
Urwego rw’Umuvunyi ruti: “Abakora ibyaha bya ruswa, ahanini bagira ubufatanye buri mu ibanga rikomeye mu guhisha ibimenyetso, ibi bituma kubona amakuru ya ruswa bisaba imbaraga nyinshi z’uburyo bwose, rimwe na rimwe amakuru akamenyekana ibimenyetso byamaze gusibangana. Ibi byiyongeraho ko hari abantu bagifite umuco mubi wo gushyigikirana no guhishirana. Urugero ni abafasha abandi guhisha imitungo iba yakomotse ku byaha nk’inyereza ry’umutungo wa Leta cyangwa undi mutungo ufitiye rubanda akamaro.”
Raporo ya Corruption Perception Index (CPI) y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International) yasohotse mu 2019 yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane ku mugabane w’Afurika, umwanya rwariho no mu 2018.
Ibi bigaragaza ko hakiri urugamba mu guhangana n’ibyaha bya ruswa, inzego zibishinzwe nk’iz’ubutabera zigasabwa guhora ziri maso, n’ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe nziza mu guhashya iki cyaha nk’uko bigaragara muri izi raporo. Bigaragara ko ibyaha bya ruswa byagabanyutse kuva mu 2017 kugeza mu mwaka w’2019. Mu 2017 yari ku kigero cya 3.28%, igera mu 2018 iri kuri 2.08% mu gihe mu mwaka ushize yari kuri 2%.
Inzego zikwiriye guhozwaho ijisho mu buryo bwihariye
Nk’uko Rwanda Bribery Index 2019 ibigaragaza, mu Rwanda hari inzego zihora mu myanya y’imbere mu kwakira ruswa [n’ubwo imibare yagiye igabanyuka]. Ruswa muri Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda byagaragaye ko iri ku kigero cy’ 9.7%, mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruswa iri ku kigero cya 7.8%, mu Rwego rw’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) iri ku kigero cya 5.13%.
Ku bijyanye n’abatanze ndetse n’abakiriye ruswa: TVET ni yo yaje ku isonga ku kigero cya 12.40%, ikurikirwa n’Urwego rw’Abikorera (PSF) ku kigero cya 9,90%, RIB ku kigero cy’ 8.50%, abacamanza ku 8.30%, WASAC kuri 6.40%, Inzego z’Ibanze zaje kuri 5.50%,mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyaje kuri 5.30%
Igikwiriye gukorwa mu kurandura ruswa burundu
Inzego n’Ibigo bitandukanye birasabwa gushyiraho ingamba zigamije guhangana na ruswa muri serivisi bitanga kandi bigasabwa kubahiriza Politiki y’Igihugu yo kurwanya ruswa, bikabitangira raporo ku Rwego rw’Umuvunyi. Ibyo byiyongera ku gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zitandukanye, hirindwa guhura kwa hato na hato k’utanga serivisi n’uyihabwa, nk’amasoko ya Leta, serivisi z’ubutaka, kwishyura hakoreshejwe Irembo n’izindi.
Urwego rw’Umuvunyi rusaba buri wese kuba inyangamugayo, akirinda ruswa, akayirinda n’abo babana, abo bakorana cyangwa abo ayobora, gufasha ubutabera, akaba ijisho ry’Igihugu yita cyane ku kumenya amakuru ku mutungo w’Igihugu no gutanga amakuru ya ruswa ku Nzego zibishinzwe.

4 Responses
Inzego z’ubutabera zirasabwa guhora zisuzuma ahanyura ruswa hose
Umuvunyi nawe nawe arasetsa! Inzego zubutabera ngo zicunge abarya nabatanga ruswa? None se ko izo nzego arizo zirya ruswa cyane! Uziko ubushinjacyaha busangira ruswa na nubugenza cyaha? Ntabyo uramenya? Ubucanza bugahishiira ndetse bukabonaho nabwo! Mbese bakoze block yokurya ruswa!

Umuvunyi Mukuru rwose asigaye ansetsa ngatembagara.Gereza zuzuye abantu bariye ruswa ta 2000frws,5000frws.Ese buriya harya uwashyizwe ku karubanda yariye iya 500.000frws ari umuyobozi,akanayobya abo ashinzwe ubu ari he?Ngo ni inyungu za Politiki da!Auditor General arabivuga akagaragaza ibigo byamaze umutungo wa Leta.Maze bwacya mugafata udufi duto mukatwambika amapingu mugatumiza television ngo mwafashe abariye Ruswa!Ubwo mukaba mudukinze ibipapuro mu maso!Sha abaturage twararushye pe.