Inzego z’ubutasi mu Bufaransa zirashinja benewabo guhanura indege ya Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Le Canard Enchaà®né cyo mu Bufaransa kiratangaza ko inyandiko zo mu ubuyobozi bukuru bushinzwe umutekano hanze y’igihugu mu Bufaransa buzwi nka DGSE ndetse n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare, DRM, zigaragaza ko abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko inkuru ya Le Canard Enchaà®né yasohotse kuri uyu wa Gatatu igahabwa umutwe ugira uti: “ Les trous de mémoire de la France au Rwanda ”, inyandiko zo muri DRM na DGSE zigaragaza uruhare rw’ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa mu gitero cyahanuye indege yari itwaye perezida Habyarimana.

Iki kinyamakuru kivuga ko byari bisanzwe bizwi ko u Bufaransa bwafashije mu nzego z’ubukungu, politiki n’igisirikare abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yabaga na nyuma yayo, ariko ngo ubu ngo bibaye impamo ko ari nabwo bwateje u Rwanda akaga buhanura indege ya Habyarimana icyo gihe u Bufaransa bwaba bwarayigizemo uruhare kuva kuri A kugera kuri Z.

_89739476_frdgseafp-horz

Mu bintu bishya byagaragaye muri izo nyandiko za DGSE, harimo ko intasi z’Abafaransa zashyigikiraga ko igitero cyateguwe kikanashyirwa mu bikorwa n’intagondwa z’Abahutu zo mu ishyaka rya Habyarimana (MRND), ryari rinashyigikiwe n’u Bufaransa.

Urugero rwatanzwe, nuko Missiles zarashwe, nk’uko bigaragara mu nyandiko yanditswe kuwa 11 Mata 1994, byavugwaga ko zarasiwehafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe. Indi nyandiko yo kuwa 09 Ukwakira 2015, igaragaza ko intagondwa z’Abahutu zaba ari zo zagabye igitero ku ndege ya Habyarimana.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikindi gitangaje cyagaragajwe, ni abasirikare b’Abafaransa bagaragaye hafi y’aho izo missiles zarasiwe. Ubuyobozi bushinzwe ubutasi mu gisirikare (DRM) bwongeye kugarura amakuru yo kuwa 27 Ugushyingo 1995 yavugaga ko abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare muri uyu mugambi.

Ayo makuru DRM itangaza nta kwivuguruza, ashimangira iperereza ryagaragaye mu binyamakuru bitandukanye birimo Le Soir cyo mu Bubiligi.

Mu nkuru zacyo zo kuwa 18 Kamena 1994, havugwamo sergent witwa Pascal E. wo muri regiment ya 1 y’umutwe udanzwe w’abamarine ba Bayonne, ngo wabajijwe n’umucamanza mu 2002 agahakana uruhare urwo ari rwo rwose. Icyo gihe yagize ati: “ Umunsi wo kuwa 06 Mata 1994, nibutse ndatekereza nari mu Burundi

Uku gushidikanya kwatumye abacamanza bibaza byinshi mu gihe muri jenoside buri wese yibuka aho yari ari.

Undi mufaransa uvugwa ni adjudant Claue R bakunda kwita Regis nawe wo mu mutwe twavuze, benshi bakeka ko ari umwe mu barashe indege ya Habyarimana. Uyu kandi ngo nta mucamanza wigeze agira icyo amubaza. Undi mufaransa wa gatatu uvugwa mu nyandiko za DGSE ni umucanshuro bita Patrick O.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *