Inzitizi y’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi cyo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda zishobora guteshwa agaciro n’abaminisitiri mu busabe bushya.
Icyifuzo cyashyikirijwe inteko ishinga amategeko, kizemerera abaminisitiri kwirengagiza ibyemezo by’urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Ibi biriyongera ku mpinduka ziteganijwe mu itegeko ryerekeye uburenganzira bwa muntu kandi bishobora no kugira ingaruka ku manza zizaza zirebana n’abimukira.
Abanenga bavuga ko icyifuzo cyashyikirijwe inteko giteye urujijo kandi bizashyiraho ibyiciro bibiri by’uburenganzira byaha abaminisitiri imbaraga.
Ariko Minisitiri w’intebe wungirije akaba n’umunyamabanga w’ubutabera, Dominic Raab, yatangaje ko umushinga w’itegeko ry’uburenganzira bwa muntu wakemuye ibibazo by’itegeko ryerekeye uburenganzira bwa muntu utabiretse burundu.
Raab ariko yemeje ko guverinoma itazava mu Masezerano y’Uburayi y’uburenganzira bwa muntu, akaba ari amategeko arengera abaturage basanzwe kugira ngo bahangane n’ibyo bavuga ko ari akarengane gakorwa na guverinoma.


