Inzozi za Nicolas Sarkozy zo gusubira muri Champs-à‰lysées mu 2017 ntizikibaye impamo

Sangiza iyi nkuru

Nicolas Sarkozy wigeze kuba perezida w’u Bufaransa akaba yifuzaga kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, kuri iki cyumweru yaraye atsindiwe mu matora y’ibanze na Francois Fillon uzahangana mu cyiciro cya kabiri cy’aya matora y’ibanze na Alain Juppe bazamukanye, ku Cyumweru gitaha.

[ad id=”44145″]

Franà§ois Fillon yaje imbere cyane mu majwi n’amajwi 44,1%, naho Alain Juppe wamukurikiye agira amajwi 28,6% mu gihe Nicolas Sarkozy waje ku mwanya wa gatatu yagize 20.6% yonyine. Hakurikiyeho Nathalie Kosciusko-Morizet wagize 2,6%, Bruno Le Maire wagize 2,4%, Jean-Frédéric Poisson wagize 1,5% na Jean-Franà§ois Copé wagize 0,3%.

Aya majwi aracyari ay’agateganyo, akaba yavuye mu biro by’amatora bigera ku 9496 ku biro 10229, bigizwe n’abatora miliyoni 4. Anne Levade, ukuriye aya matora y’ibanze akaba kuri iki cyumweru yatangaje ko ibizava mu matora byose bimenyekana mu masaha akuze kuri uyu wa Mbere.

[ad id=”44145″]

Nyuma yo gutsindwa amatora, Nicolas Sarkozy yemeye ko yatsinzwe, ndetse atangaza ko agiye gushyigikira uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we, Franà§ois Fillon. Yavuze ko yemera Alain Juppé , ariko ko amahitamo ya politiki ya Fillon ajya kumera nk’aye kubw’ibyo akaba ari we azatora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *