Inzu za Frw ibihumbi 120 zakodeshejwe miliyoni zirenga 100 zashyize RAB mu ihurizo

Sangiza iyi nkuru

Inzu z’amafaranga y’u Rwanda 120 zakodeshejwe miliyoni zirenga mu mushinga wo gutunganya ibishanga bitandukanye zashyize ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, mu ihurizo.

Iki kibazo cy’izi nzu cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis, ashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu ya RAB mu mwaka ushize.

Kamuhire wari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC, kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, yabanje kugaragaza ko RAB yanze kumuha amakuru kuri Frw miliyoni 987 yakoreshejwe mu gutunganya ibishanga bitatu birimo icya Rwabiharamba.

Nyuma yo kugaragaza iki kibazo, Kamuhire yagize ati: “Hazamo n’ikindi kintu cyitwa ngo ‘Gutegura terrain’, site restoration, nta kibazo. Kuri ibi bishanga bitanu mwateganyije miliyoni 120 ndetse aya mafaranga reka turebe koko ko yakoreshejwe. Tujya Rwabiharamba, hari hateganyijwe ko bari bukore installation ya miliyoni 120, tujya Bwera, hari hateganyijwe installation ya miliyoni 20 na. Tujya Cyabahiga, hari hateganyijwe miliyoni 20 yo kwinstalla ibikoresho.”

Yakomeje asobanura ikiranga ‘kwenstalla’, agira ati: “Ubundi kwenstalla ibikoresho ni nko kuvuga ngo ni ugusiza aho abantu bari bukorere, ni ukuzana imashini ukayitereka aho ngaho kugira ngo abantu babashe gukora ndetse babone n’ibyo bakoresha. Tujya Mukunguri na ho hari hateganyijwe miliyoni 30 na Gashora hari hateganyijwe miliyoni 30.”

Mu bugenzuzi bwakozwe, Kamuhire yasobanuye ko inzu zakodeshejwe muri ibi bice by’icyaro, byagaragaye ko zishyuwe Frw ibihumbi 120. Kamuhire yagize ati: “Ariko mu makuru twavanye kuri terrain, muri uko gutegura, habayeho gukodesha inzu y’umuturage ibihumbi 30 Mukunguri, noneho Rwabiharamba na Cyabayaga bayikodesha ibihumbi 40 amezi atatu, wabiteranya ugasanga ni ibihumbi bigera mu 120.”

Kamuhire yasobanuye ko yagiriye RAB inama y’uko yakwishyura ikiguzi nyakuri cy’ibyakenewe muri uyu mushinga, aho kuba izi miliyoni. Ati: “Hari amafaranga yahagaritswe, ahagarikirwa muri MINECOFIN ariko noneho hazamo n’izindi nzego ariko conclusion ivuga ngo ‘RAB yatanze inyungu zidakwiriye, itanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko.”

Byagaragaye ko RAB yakoze amakosa mu mishinga itandukanye, yiganjemo ayo kuzamura amafaranga arenze agaciro k’ayagombaga kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa. Abadepite bagize PAC bayisabye gukora ibishoboka, ikagaruza ayo yahombeje Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *