img-20220612-wa0067.jpg

IPRC Kigali yashyikirije umukecuru warokotse jenoside inzu yubatswe n’abanyeshuri bayo

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, IPRC Kigali ku bufatanye na Rwanda Polytechnic (Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro), batashye ku mugaragaro inzu bavugururiye umubyeyi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utishoboye witwa Mukandengo Pascasie, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.

Uwo mubyeyi yabarirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ndetse ubuzima bwe ntibwari bworoshye nk’uko bisobanurwa na Perezidante wa AVEGA-AGAHOZO ku rwego rw’igihugu ikaba ari yo yahisemo uyu mukecuru ngo yubakirwe.

Ni inzu yavuguruwe n’abanyeshuri ba IPRC Kigali bayobowe n’abarimu babo, ku bufatanye bw’ikigo n’abakozi; aho igice kimwe cy’ingengo y’imari cyavuye mu buyobozi na ho ikindi kikava mu kwegeranya inkunga kw’abakozi b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Muri uyu muhango, uwari uhagarariye Akarere ka Kicukiro ari we Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel yashimiye cyane abakozi n’abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic na RP/IPRC-Kigali ku bwitange n’urukundo bagaragarije uyu mubyeyi, kuko biri mu mahame y’umuryango RPF Inkotanyi.

Peresidante wa AVEGA, Mukabayire Valerie mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yavuze amateka ya mukecuru Mukandengo w’imyaka 71, asobanura ko batagize abafatanyabikorwa nk’aba ndetse n’ubuvuguzi nta cyo babasha kumarira iyi imiryango y’abapfakazi ba Jenoside yasizwe iheruheru.

Yashimiye cyane RP/IPRC-Kigali ku bwitange bukomeye bagaragaje bavugururira uyu mubyeyi inzu, ati:”Yagendaga kumugwaho umunsi ku wundi kandi nta cyizere cyo kuzabona ubushobozi”.

Ati: “Si ubwa mbere RP/IPRC-Kigali mudukorera ibikorwa bitandukanye by’urukundo; muri abafatanyabikorwa bacu b’indashyikirwa. Muri rusange IPRC zose aho zibarizwa muradufasha cyane.”

Iyi nzu yatashywe, yuzuye ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 35, inkunga y’abakozi ni miliyoni zigera mu 10.

Umuyobozi wa RP/IPRC-Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi yasabye urubyiruko, kuko ari zo mbaraga z’igihugu, gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu, bakabera urugero abandi birirwa mu bikorwa bibi.

Ati: “Nkatwe twigisha TVET, ubu ni uburyo bwiza bufasha abanyeshuri bacu kwigira ku murimo, bakaba batanze ubufasha ndetse banahakuye ubumenyi bwisumbuyeho.”

img-20220612-wa0067.jpg
img-20220612-wa0073.jpg
img-20220612-wa0071.jpg
img-20220612-wa0066.jpg
0ac290_1.jpg
0ac290_2.jpg
img-20220612-wa0072.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. IPRC Kigali yashyikirije umukecuru warokotse jenoside inzu yubatswe n’abanyeshuri bayo
    Abobanyeshuri nibakomereze aho turabashimiye n’abandi babigireho twiyubakire urwatubyaye

  2. IPRC Kigali yashyikirije umukecuru warokotse jenoside inzu yubatswe n’abanyeshuri bayo
    Abobanyeshuri nibakomereze aho turabashimiye n’abandi babigireho twiyubakire urwatubyaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *