Irak: Abasirikare benshi ba Amerika bakomerekeye mu gitero cya misile

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare benshi ba Amerika bakomerekeye mu gitero cya misile cyagabwe ku birindiro by’indege mu burengerazuba bwa Iraki.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika bwatangaje ko umutwe w’ingabo zishyigikiwe na Iran wibasiye ikibuga cy’indege cya Al Asad, kiriho ibirindiro by’ingabo z’Abanyamerika, ukoresheje misile za ballistique na roketi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Umubare utazwi w’abakozi b’Abanyamerika “barimo gukorerwa isuzuma ry’ihungabana bagize mu bwonko” nkuko BBC ivuga.

Nibura umwe mu bakozi b’abanya Irak yakomerekeye muri icyo gitero.

Igitero cyagabwe kuri icyo kigo cyigambwe n’itsinda ryiyita Islamic Resistance in Iraq. Nk’uko ikigo Washington Institute for Near East Policy, gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibitangaza, ngo uyu mutwe wavutse mu mpera za 2023 kandi ugizwe n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran ikorera muri Irak.

Cyavuze ko ibindi bitero byibasiye ingabo z’Abanyamerika mu byumweru bishize. Kandi ibirindiro bya Al Asad byibasiwe inshuro nyinshi mumyaka ishize.

Igisirikare cya Amerika cyavuze ko misile nyinshi zarashwe ku wa Gatandatu zafashwe ariko zimwe zicika ubwirinzi bwo mu kirere zikubita ikigo, cyongeraho ko isuzuma ry’ibyangiritse rikomeje.

Ni kimwe mubitero biheruka byibasiye ibirindiro by’Abanyamerika muri Irak na Syria bigabwa n’abashyigikiwe na Iran muri kariya karere kuva intambara hagati ya Israel na Hamas yatangira muri Gaza mu Kwakira gushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *