Irak yahambirije Ambasaderi wa Suede nyuma yo gutwika ambasade i Bagdad

Sangiza iyi nkuru

Irak yahambirije Ambasaderi wa Suede nyuma y’amasaha make abigaragambya b’Abanya-Irak barakajwe no gutwika amakopi ya Koran muri Suede, bateye ambasade y’iki gihugu i Bagdad bakurira inkuta z’urupangu maze bakayitwika .

Iraki yakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza uburakari yari ifitiye igikorwa cyari giteganyijwe i Stockholm cyo kongera gutwika Koran kuri uyu wa Kane.

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Irak, Mohammed Shia al-Sudani, yanahamagaje charge d’affaires w’igihugu cye muri Suede, nk’uko guverinoma yabitangaje, kandi ahagarika uruhushya rwo gukorera ku butaka bwa Irak, sosiyete y’itumanaho yo muri Suede, Ericsson.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Mahmoud Abdelwahed wa Al Jazeera muri Nasiriya, mu majyepfo ya Irak, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abigaragambyaga kuri ambasade bazamuye amabendera n’ibyapa by’umuyobozi wa politiki n’idini ry’Abashiya bo muri Irak, Muqtada al-Sadr.

Gutwika ambasade byatewe n’abashyigikiye al-Sadr mu rwego rwo kwamagana gutwikwa bwa kabiri Koran imbere ya Ambasade ya Irak i Stockholm kwari guteganyijwe kuri uyu wa Kane . Mu gihe abigaragambyaga muri Suede bateye imigeri kandi bakangiza igitabo bavugaga ko ari Koran, ntibayitwitse nk’uko bari bakangishije kubikora.

I Bagdad, abakozi ba ambasade bose bari bafite umutekano, nk’uko ibiro bishinzwe itangazamakuru bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Suede byabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, bamagana icyo gitero kandi bagaragaza ko hakenewe ko abayobozi ba Irak barinda ambasade.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irak nayo yamaganye byimazeyo icyo gitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *