Kuri uyu wa Kane, umusirikare mukuru mu gisirikare cya Iran yabwiye abanyamakuru ko Irani yakoze misile ya ballistique ishobora kuguruka ku muvuduko ukabije ukubye uw’ijwi inshuro zigera kuri eshanu nk’uko tubikesha Russian Today.
Ni Sisitemu y’intwaro bavuga ko yagenewe gusenya ubwirinzi bwa missile bw’umwanzi kandi ishobora kuyoborwa haba imbere ndetse no hanze y’ikirere, byerekana intera ndende ishobora kugendamo.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara na Amir Ali Hajizadeh, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cy’impinduramatwara ya kisilamu (IRGC).
Yaganiraga n’abanyamakuru mu gikorwa cyo kwibuka uwamubanjirije, Hassan Tehrani Moghadam, ushimirwa kuba yaratangije gahunda yo gukora misile zirasw mu ntera ndende cyane ya Iran.
Hajizadeh yashimangiye ko ikoranabuhanga ryo guhagarika misile ya hypersonic (cyangwa igenda ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro runaka) rishobora kuzaba ritaragerwaho mu myaka ibarirwa muri za mirongo iri imbere, ariko nta yandi makuru arambuye yatanze kuri izi ntwaro zabo nshya.
Intwaro za Hypersonic ziza mu buryo butandukanye ariko zose zifite ubushobozi bwo guhangana n’imiterere y’ikirere yose kandi ku muvuduko byibuze urenze inshuro eshanu umuvuduko w’ijwi. Gusa ibihugu bike, nk’u Burusiya, u Bushinwa, Koreya ya Ruguru na Amerika, bifite ikoranabuhanga rigezweho rikenewe mu kubaka izo ntwaro.


