1773033268538.3SHOFCO5ARMTFPMEOPG246LVKA

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya

Sangiza iyi nkuru

Iran ku Cyumweru yagize Mojtaba Khamenei Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, nyuma y’urupfu rwa se uheruka kwicirwa mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Mojtaba yatowe n’Ihuriro ry’Inararibonye muri Iran. Uru rwego rusanzwe rugizwe n’abantu 88 ni rwo rufite inshingano zo gushyiraho Umuyobozi w’Ikirenga.

Mojtaba yabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa kabiri ruriya rwego rwashyizeho kuva Iran yashingwa, nyuma ya se Ayatollah Khamenei rwari rwarashyizeho mu 1979, nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ruhollah Khomeini.

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya, mu gihe ku wa Kane w’icyumweru gishize Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangaje ko agomba “kugira uruhare mu gushyiraho umuyobozi mushya”.

Icyo gihe yanavuze ko kuba Ayatollah Ali Khamenei yasimburwa n’umuhungu we bitemewe.

Mojtaba Khamenei wagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, afite imyaka 56 y’amavuko, akaba umuhungu wa kabiri wa Ayatollah Ali Khamenei. Azwi kuba yaragiye agira uruhare mu byemezo se yagiye afata n’ubwo yabikoreraga inyuma y’amarido.

Mojtaba by’umwihariko anazwi nk’umuntu wegereye cyane ishami ry’Ingabo za Iran zishinzwe kurinda Impinduramatwara (IRGC), zisanzwe ari zo rwego rwa gisirikare rukomeye kurusha izindi muri kiriya gihugu.

Muri 2019 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano zimushinja gukorana bya hafi n’umuyobozi w’ingabo za IRGC-Quds ndetse n’umutwe witwara gisirikare wa Basij, mu kwihutisha icyo zise “imigambi ya se yo guhungabanya umutekano w’akarere na gahunda zo gukora ikandamiza imbere mu gihugu.”

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize Israel yagerageje kwica Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, gusa bikarangira ishoboye gusa kumukomeretsa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *