Isambu ya Kiliziya Gatolika ya Mibilizi mu karere ka Rusizi imaze kubonekamo imibiri 588 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu mpera z’ukwezi gushize.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yatangarije The New Times ko igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye nyuma y’aho mu kwezi gushize abakoraga amaterasi bavumbuye mike muri yo.
Meya Kibiriga yagize ati: “Abaturage bakoraga amaterasi babonye imibiri mike maze batangira gukora igikorwa kigari cyo kuyishakisha. Imibiri myinshi y’abazize jenoside yabonetse mu minsi itatu ishize kubera ko kuri uyu wa Gatatu honyine habonetse 246, ubwo imibiri 588 ikaba ari yo imaze kuboneka.”
Mu mibiri imaze kuboneka harimo iyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2023. Abantu bari mu gikorwa cyo kuyishakisha bagera ku 2500 nk’uko Meya Kibiriga yabyemeje.



