Nyuma y’igihe kigera ku myaka itandatu rurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, U Rwanda rwagaragaje uruhare rwa Isange One Stop Centre mu kurwanya iki cyaha; ibyo bikajyana no gufasha abarikorewe; ayo mateka, ingamba z’iki Kigo ndetse n’ibyo gikora bikaba bigaragara mu Gitabo cyashyize ku mugaragaro cyiswe:” Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child Abuse: The Isange One Stop Centre Model.”; bishatse kuvuga :”Uburyo bw’u Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana: Urugero rw’Isange One Stop Centre.
[ad id=”44145″]
Iki Gitabo kivuga urugendo n’ubunararibonye by’u Rwanda mu kurwanya no guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana cyashyizwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; icyo gikorwa kikaba cyarahuriranye n’Inama y’abagore bari mu nzego z’Umutekano ku Mugabane wa Afurika ibera i Kigali kuva tariki 28 Ugushyingo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki Gitabo ari”Urugero rw’uburyo U Rwanda ruha agaciro abagore, uburyo rubarinda ihohoterwa; ndetse n’uko rufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe.”
Na none iki Gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu myaka isaga makumyabiri ishize; ndetse n’ingamba zigamije kurica burundu mu muryango nyarwanda.
Bimwe mu bikubiye muri iki gitabo
Avuga ku bikubiye muri iki gitabo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire, Nadine Umutoni Gatsinzi , yavuze ko ihohoterwa ry’abagore ari imwe mu ntwaro zakoreshejwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda.
Yavuze ko ubuyobozi bwakoze jenoside bwifashihije ihohoterwa, mbere no muri jenoside , aho umuco wo kudahana wari warahawe intebe mu gihugu; aho yagize ati:” Byari byiza kuri bamwe ndetse kwica no gufata ku ngufu byarahemberwaga!”
Yakomeje agira ati:” Birazwi ko gufata ku ngufu yari imwe mu ntwaro za jenoside.., abagore n’abakobwa bagera kuri 500,000 bakorewe ibya mfura mbi, bajombwe ibiti, ibyuma n’ibice by’imbunda mu bitsina.”
Yagize ati:”Ubuyobozi buriho bwashyize imbaraga mu kwigisha abantu, gushaka ibikoresho no kubaka inzego hagamijwe guha umutekano abagore.Iki gitabo kivuga ku buryo burambuye inshingano n’ibyakozwe na Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kurirwanya.” Nadine Umutoni Gatsinzi
Yavuze ko hagiyeho uburyo buhuriweho n’inzego zitandukanye bushyira hamwe imbaraga z’abarebwa no kurirwanya ngo bashakire hamwe umuti no gutanga ubufasha bukenewe n’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana: abo ni inzego zishinzwe umutekano, ubuvuzi n’ubujyanama ndetse n’ubutabera buhana abarikoze.
Yavuze ko ibi byose bisaba kwigwaho neza, ari nayo mpamvu Isange One Stop Center yagiyeho ku bushake bwa politiki, ku nkunga y’abafatanyabikorwa barimo One-UN Rwandan Leta y’Ubwami bw’Ubuholandi.
Avuga ku ruhare rwa Imbuto Foundation, yavuze ko arirwo rwego rureberera iki kigo kuko Nyakubahwa Jeannette Kagame ariwe muyobozi wacyo w’ikirenga.
Aha yagize ati:”Yaduhaye umurongo mwiza w’ubuyobozi kandi wabaye ingirakamaro mu gushyiraho iki kigo n’ibyo gikenera kuko we, yumvise mbere ko umuryango w’abantu wubakira ku buzima bwiza bw’umugore n’umwana, imwe mu nshingano z’Imbuto Foundation.”
[ad id=”44145″]
Mu w’2012, iki kigo cyahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye, cyitwa United Nations Public Service Award kubera serivisi z’indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Kugeza ubu, ibigo bigera kuri 28 nk’iki nibyo bimaze gushyirwa mu bitaro by’uturere mu rwego rwo kunganira icya Kacyiru mu gutanga izi serivisi mu gihugu.