Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo rigiye kwimuka muri Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Ishuri ry’umuziki rya Nyundo vuba aha rigiye kwimuka mu karere ka Rubavu rishyirwe ahahoze Ishuri Rikuru ry’Uburezi rya Kavumu mu Karere ka Muhanga.
Nk’uko byatangajwe na Jacques Murigande, umuyobozi w’iri shuri rya mbere rya leta ry’umuziki mu Rwanda, ngo kwimura iri shuri bigamije kugira ahantu hisanzuye hashobora kwakira umubare munini w’abanyeshuri biyandikisha buri mwaka.
Yavuze ko bitegura kurobanura abanyeshuri bandi 50 bakaba bakeneye ahantu hahagije bazigira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izina ry’iri shuri ariko ntirizahinduka, kandi ku mubare w’abanyeshuri 30 ryakiraga, muri uyu mwaka iri shuri rizakira abagera kuri 50.
Aba banyeshuri 20 baziyongeraho 10 muri bo bazigishwa ibijyanye no gutunganya imiziki mu gihe abandi bazigishwa ibijyanye no gutunganya amajwi.
Murigande aragira ati: “Nyuma y’umwaka wa mbere, abanyeshuri bahitamo kujyana certificate y’umwaka umwe, cyangwa bakaguma mu ishuri indi myaka 3.”
Iri shuri ryigisha kuririmba, gukoresha ibikoresho by’umuziki nk’ingoma, piano, guitar, n’ibindi bikoresho birimo ibikoresho gakondo by’umuziki, hakiyongeraho kwiga umuziki muri theory, kuwutunganya (production), indimi, amateka y’umuziki n’ibindi nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ivuga.
Intego nyamukuru y’iri shuri ni ugutegura abanyamuziki b’umwuga, bazabasha guhindura uruganda rwa muzika mu gihugu dore ko ari na leta iritera inkunga.
Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo ryatangijwe mu 2014 rigamije guteza imbere umuziki mu Rwanda no kuwushyira ku rwego rwa kinyamwuga.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *