Tariki ya 23 Mata 2021, Ishyaka Green Party ryatangaje ko imigezi yo mu gihugu yibasiwe bikomeye cyane amazi yose yisuka mu ruzi rwa Nil, hakaba kandi ikibazo cy’abaturage babasuka imyanda mu migezi , ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ituruka mu mijyi itandukanye mu Gihugu , bagasaba Leta y’u Rwanda kubihagurukira ndetse n’abaturage bakagumya kwigishwa bakareka kujugunya imyanda mu migezi.
Dr Frank Habineza avuga ko abaturage bakwiye kubyumva bakareka kujugunya imyanda ahabonetse hose, avuga ko nko mu mujyi wa Kigali haturuka imyanda irimo amacupa ya pulasitiki na pamperisi abana baba bitumyemo, bikagaragara byahumanyije umugezi wa Nyabugogo ku rugero rukabije. Akemeza ko ikintu cya mbere bakoze ari ugukora ubushakashatsi bakagaragaza mu buryo bufatika ikibazo gihari n’igikwiye gukorwa.
Agira ati” Urugendo twakoze rwo kujya Nyabugogo tukareba uko bihgaze, twafashe Video na amafoto , biratworohera kuvuga ngo iki kibazo kirahari ngo gikemuke kuko dufite ibimenyetso.”
Ngo nubwo ubushakashatsi bugikomeje hari byinshi babonye birimo imyanda imenwa muri Nyabugogo, imyanda iva mu nganda n’ibindi byinshi, hakaba kandi n’itaka rituruka ku misozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikaba ari ibintu biteye ikibazo gikomeye gikwiye guhakurikirwa na Leta y’u Rwanda.
Umunsi mpuzamahanga w’isi wahariwe kurengera ibidukikije wizihizwa tariki 22 Mata buri mwaka. Uyu muhango wabaye nyuma yaho kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2021, abayobozi na bamwe mu bayoboke ba Green Party bagiye kuri Nyabugogo imyanda bagatungurwa n’uko uyu mugezi ari wo wagizwe ikimoteri cy’Umujyi wa Kigali.


