Ishyaka MLC rya Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, ryatangaje byeruye ko rizashyigikira kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Bemba usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, akaba ari na we warishinze, yatangaje ko Perezida Tshisekedi, mu myaka itanu amaze ku butegetsi yageze kuri byinshi ku buryo akwiye amahirwe y’indi manda.
Yagize ati: “Umusaruro wa Perezida Tshisekedi ku buyobozi bw’igihugu ni mwiza cyane, dukwiye kumuha amahirwe yo kuzuza icyerekezo cye cyo guteza imbere igihugu cyacu cyiza. Ni yo mpamvu, mbikuye ku mutima, nafashe icyemezo cyo kutaziyamaza mu matora yo ku ya 20 Ukuboza 2023 kugira ngo mushyigikire.”
Bemba kandi yasobanuriye abanyamuryango ba MLC n’Abanyekongo muri rusange ko Tshisekedi yazamuriye igisirikare cy’igihugu ubushobozi kugira ngo kibashe kurinda ubutaka bwacyo n’abaturage.
Uyu munyapolitiki atangaje uyu mwanzuro nyuma ya UNC ya Minisitiri w’ubukungu, Vital Kamerhe, yawutangaje muri Kanama 2023, na yo isobanuro ko yabikoze mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Tshisekedi zo guteza imbere igihugu.
N’ubwo aya mashyaka ashyigikiye Tshisekedi, bigaragara ko hari andi akomeye yemeye kuzatanga abakandida bayo bazahatana na we. Aya ni PPRD ya Joseph Kabila wayoboye RDC, Ensemble ya Moà¯se Katumbi na ECIDé ya Martin Fayulu.


