Ishyamba si ryeru hagati ya Diamond na Rick Ross nyuma y’igihe gito bakoranye indirimbo

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi mpuzamahanga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross, aravugwaho gusiba ku rukuta rwe rwa instagram amafoto yose y’umuhanzi, Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania baherutse gukorana indirimbo. Rick Ross akaba yari afite amafoto menshi ya Diamond ku rukuta rwe nka ambasaderi bahuriye ku kwamamaza ikinyobwa cya Belaire.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Diamond yatoranyijwe kuba umwe mu bahanzi bo muri Afurika watoranyijwe n’uruganda rwa Belaire ngo arubere ambasaderi kimwe na mugenzi we w’umunyamideri Huddah Monroe, umunyamideri akaba na rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Kenya.
Mu minsi ishize nibwo Diamond na Rick Ross bakoranye indirimbo ikunzwe cyane bise Waka, ariko bidateye kabiri amafoto yose ajyanye n’iyo ndirimbo Rick Ross yayasibye asigaho ay’umunyamideri Huddah Monroe ku mpamvu zitaramenyekana nk’uko urubuga Ghafla.com dukesha iyi nkuru ruvuga.
Biravugwa ko kuba ifoto ya Diamond yagaragaraga ku rukuta rwa instagram rwa Rick Ross cyari ikintu cy’ingenzi kigaragaza urwego amaze kugeraho bitewe n’uko Rick Ross asanzwe ari icyamamare mpuzamahanga.
Ntiharamenyekana neza niba gusiba ayo mafoto bisobanuye ko Diamond akuwe muri ba ambasaderi ba Belaire ndetse na nyir’ubwite ntacyo arabitangazaho. Gusa, Diamond na Huddah Monroe nibo bari ba ambasaderi bakuru ba Belaire ku mugabane wa Afurika.

YouTube player

 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *