Ishyamba si ryeru muri OIF: Canada yagabanyije inkunga yageneraga umuryango

Sangiza iyi nkuru

Canada yagabanije miliyoni 3 z’amadorali ku nkunga yageneraga Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) nyuma y’ubushakashatsi bw’imbere mu muryango ku bijyanye n’akazi ndetse n’ibyemezo byinshi bitavugwaho rumwe by’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo .

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 2 Mata yabonwe n’Ibiro Ntaramakuru QMI, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Mélanie Joly, yamaganye ibintu avuga ko “bitesha umutwe” kandi yibaza ku “gusubira inyuma” mu buryo bwo gucunga umuryango.

Ati: “Turabisubiramo ku mbuga zose, Canada ntiyihanganira na gato ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo nibyo twiyemeje mu miryango minini y’ibihugu byinshi turimo kandi ntabwo byatandukanwa n’indangagaciro zo gukorera mu mucyo, imicungire myiza no kubazwa ibyo dukora ”,

Ubushakashatsi bwakozwe imbere muri OIF ku bakozi 209 mu bakozi bagera kuri 300 ba OIF ngo bwagaragaje ko hari umwuka utari mwiza wo gukoreramo: 44% by’ababajijwe bemeza ko batotejwe ku kazi naho 9% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko iyi nkuru dukesha Journal de Montreal ivuga.

Inyandiko yabonwe n’Ibiro Ntaramakuru QMI, igaragaza ko 46% by’ababajijwe batashoboye kubivugaho cyangwa kubitangaza, naho 75% by’ababivuze nta gisubizo gifatika babonye.

Ubwo yabazwaga ibijyanye n’aya makuru mu nama iherutse y’Inama Ihoraho ya La Francophonie, Umunyamabanga Mukuru Mushikiwabo ngo yateye utwatsi ubwo bushakashatsi, avuga ko burimo “kubogama” kw’ababajijwe ndetse ashidikanya ku buryo bw’ubushakashatsi bwakoreshejwe nk’uko umwe mu bakozi ba guverinoma avuga.

Uyu yagize ati: “Igisubizo cyerekanye uburyo nta cyizere ku ntambwe ikurikira ndetse na sisitemu.”

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko usibye gucunga imanza z’ihohoterwa, hari n’uruhererekane rw’ibyemezo byafashwe na Louise Mushikiwabo kubijyanye no kuvugurura imiterere y’umuryango wa OIF.

Umunyamabanga mukuru w OIF ashinjwa kwiharira ububasha bumwe na bumwe atitaye ku bandi bayobozi ba OIF, barimo Umunya-Quebec, Caroline St-Hilaire, uherutse gushyirwa ku mwanya wa 2 muri OIF (administratrice), no gushyira abakozi mu myanya mu ibanga.

Izi mpinduka ngo “zakozwe nta nteguza, nta nama kandi nta administraateur uhari”, uyu ni minisitiri Mélanie Joly mu ibaruwa ye, uvuga ko ibi byagize uruhare mu cyemezo cyo kugabanya inkunga by’agateganyo nibura mu gihe cy’umwaka.

Amafaranga ahubwo azahabwa abandi “bakora n’ibigo kugira ngo bashyigikire inshingano zabo, mu rwego rwo gushyigikira abaturage bakoresha igifaransa”.

Minisitiri ati: “Turizera ko tuzabona impinduka zifatika kuri ibyo bibazo mu byumweru n’amezi biri imbere.”

Izi miliyoni 3 z’amadolari ni igice gito cy’inkunga ya miliyoni 15 z’amadolari igihugu cya Canada gitanga muri OIF ku mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *