ffb-president-sergio-chuc-02252023-ffb.webp

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Belize (FFB) ryatumiye Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cya Belize (FFB), ??rg?? ?hu?, yatumiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihugu cye ubwo yari yitabiriye Kongere ya 73 ya FIFA yateraniye i Kigali kuwa Kane ushize .

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, FFB yavuze ko Chuc yatumiye Perezida Kagamemuri Belize abisabwe na Minisitiri w’Intebe, ??hn ?r???ñ?.

FFB iti “ Kagame yaremeye kandi yizeza ko azaza muri Belize mu mpera z’uyu mwaka,”

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga breakingbelizenews.com ivuga, Perezida Kagame yagombaga gusura igihugu cya Belize guhera ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Nzeri umwaka ushize ariko uruzinduko rwe rurasubikwa nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu kuwa 29 Kanama.

ffb-president-sergio-chuc-02252023-ffb.webp

Icyo gihe guverinoma yatangaje ko indi tariki y’uruzinduko izatangazwa nyuma ibintu byose bimaze gushyirwa ku murongo.

Byari biteganyijwe ko muri iki gihugu Perezida Kagame azambikwa umudari w’ishimwe wa ‘?rd?r ?f ??l?z?’, kandi yagombaga kugeza ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Twabibutsa ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse kongera gutorerwa I Kigali muri Kongere y’iri Shyirahamwe Mpuzamhanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, ikaba yari inshuro ya mbere umuyobozi waryo atorewe ku mugabane wa Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *