ISLAM/RELIGION na MODERNITE- Igice cya Gatandatu

Sangiza iyi nkuru

UMWANZURO :

Nkuko bivugwa n’abashakashatsi batandukanye nka Marcel Gauchet, Danielle H.L., modernité igeze aho ibona ko ibyo yari iteze ku Muntu bigoye kubigeraho (doute) kuko ibona ko hari ikibazo gikomeye kibazwa n’abantu benshi : Icyerekezo cy’Ubuzima. Hari ikibazo gikomeye, abantu barasa n’abashaka gusubira kubaza ibibazo urwego rw’idini. Ku rundi ruhande Religion aha ndavuga ubuyisilamu burasa n’ubudafite ibisubizo kuko bwashatse gukomeza kwizirika ku bya cyera bitabasha kubonera ibisubizo Muntu yibaza uyu munsi.

Umurimo ukomeye, intambwe ikwiye guterwa irareba abanyedini, bakwiye kugerageza guhuza imyumvire yabo n’ibihe byabo, bya none. Tugarutse kuri nyabutatu (transgresser, déplacer, dépasser : kwigomeka, kwimura, kurenga) yadushoboza guhuza amahame ndakuka aboneka mu Butumwa bw’Imana nyamara yashyirwa mu bihe byacu (formules immuables appliquées et adaptées aux réalités du moment).

Abdenour Bidar avuga ko Religion ikwiye kwakira ko itagifite umwihariko wo gusobanura iboneka, science yafashe indi ntera kandi ishimishije, technologie iragenda igabanya ibintu, iratwegereza ibyari kure haba mu gihe n’ahantu (Umuntu arazenguruka isi mu kanya gato, aragera ku bumenyi bwari kure mw’isogonda) ati Religion niyemere kandi ibyakire ibigire ibyayo aho kubyamagana bityo ihuze inyigisho zayo n’uko kuri. Roger Garaudy avuga ko Sharia ikwiye gusubirwamo igahuzwa n’ibihe bya none, akabishyira mu byiciro bitatu :

•Imana yonyine niyo itunze (Dieu seul possède) : Umuntu aza nk’umucungamutungo wayo bityo asaranganya umutungo w’Imana abantu b’Imana byarinda ubusumbane, ubushyamirane, ukwigwizaho n’ubwikuze.

• Imana yonyine niyo izi (Dieu seul sait) : Buri wese yajya amenya ko ibyo avuga ari ibintu bifite imbago, ko bishobora gusubirwamo, kuvuguruzwa bityo byatuma twe uyu munsi tubasha kuvuga ibitubereye aho gusubiramo iby’abandi babayeho mu bindi bihe byatubereye ibitabashwa, byanarinda abiyita abakozi b’Imana bibaza ko aribo bonyine bavuga mw’izina ryayo.

• Imana yonyine ni yo itegeka (Dieu seul commande) : Ntibivuze ko amategeko aturuka mw’Ijuru (théocratie) ahubwo bivuze ko abantu bemera Imana bahuje indangagaciro ziva ku Mana bagena uburyo bubareye (Shoura ) bushingiye ku rumuri rw’Imana.

Ubanza byaba byiza Ubusilamu bushingiye kuri ibyo bukanashingira k’umwihariko wabwo wo kwakira abandi : Abayahudi banze kwemera Yezu nk’Intumwa, Abakirisitu banga kwemera Mohamad nk’Intumwa, nyamara Ubuyisilamu bwo bwakira bose. Bushingiye kuri uwo mwihariko bukwiye gufasha Isi gushinga urubuga ruhuza bose aho buha buri wese umwanya ufite ubundi bunararibonye mu mushyikirano n’Imana abinyujije mu muco n’amateka ye, maze bugakunda bugasabanya Bene Muntu mu njyana imwe ishingiye kw’itandukana Imana yaduhaye mu kuturema (Cor 49 :13).

Roger Garaudy abyita « la symphonie des cultures » naho Mohamed Arkoun akabyita « le dialogue des cultures : Ibiganiro by’Imico »
Ndangize mvuga nti birashoboka rwose ko Ubuyisilamu nka Religion bwakwakira modernité iha ikazamuru ubwenge n’ubumenyi bya Muntu, byamufasha kwiteza imbere aho kumusubiza inyuma no kumurimbura. Bidusaba kwirinda kugwa mu mutego umatanye (piège de la dualité) : Nta kwigana modernité nyaburayi nta no kwizirika k’uby’abacyera twatagatifuje. Iyo niyo soko y’irokoka rya Muntu.

Murakoze

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *