Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire rwa Ntaganzwa ryimuriwe mu kwezi gutaha

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse umwanzuro warwo mu rubanza rw’ubujurire rwa Ladislas Ntaganzwa kugeza ku itariki ya 3 Werurwe mu gihe byari biteganyijwe ko utangwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 17 Gashyantare .

Ntaganzwa, w’imyaka 60, yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini ya Nyakizu (mu karere ka Nyuguru). Yakatiwe igifungo cya burundu n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rushinzwe ibyaha mpuzamahanga (HCCIC) mu 2020, nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside, gufata ku ngufu n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Abashinjacyaha bamushinje ko yagize uruhare runini mu bwicanyi bwabereye mu karere yayoboraga mu 1994, aho bivugwa ko ari we wayoboye ibitero byo ku ya 15 Mata byibasiye Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Cyahinda aho abantu benshi bapfiriye.

Mu Kuboza 2022, yatanze ubujurire mu rukiko rw’ubujurire rwa Kigali, yamagana icyemezo cya HCCIC.

Ubujurire bwe bwari bushingiye ku bintu bitandukanye birimo nko kuba ngo ibyatangajwe n’abatangabuhamya mu buhamya bwakoreshejwe ashinjwa mu rubanza rwa mbere muri HCCIC, bitemewe kuko ngo bivuguruzanya.

Yashimangiye ko abatangabuhamya batanze ubuhamya ko bamubonye mu bitero bya Cyahinda bavuguruzanya mu byo bavuze.

Urugero, yavuze ko batemeranya ku bwoko bw’imyenda yari yambaye.

Mu gusubiza, umushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko uburyo Ntaganzwa yari yambaye kuri uwo munsi ari ikintu gito cyane abatangabuhamya bashobora kwibagirwa nyuma y’imyaka isaga makumyabiri.

Yavuze ko icyangombwa ari uko hari ibimenyetso bihagije byerekana ko Ntaganzwa yaba yarageze ahabereye ubwicanyi, harimo no kuba Ntaganzwa ubwe yaremeye ko yari ahari.

Ntaganzwa yatawe muri yombi mu 2015 afatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo maze yoherezwa mu Rwanda mu 2016.

Yari umwe mu bantu icyenda bashakishwaga kurusha abandi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ariko akaba yari atarafatwa igihe uru rukiko rwafungaga imiryango mu 2015.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *