Israel iri gushaka ikindi gihugu cyazakira abimukira b’Abanyafurika idashaka ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Israel aravuga ko iki gihugu kiri gusoza gahunda yo kohereza abimukira b’Abanyafurika muri Afurika mu mugambi mushya nyuma y’aho amasezerano cyashatse kugirana n’u Rwanda ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ateshejwe agaciro.

Muri Mutarama nibwo Israel yatangiye kumenyesha abagabo baturutse muri Eritrea na Sudani ko bafite amezi atatu yo kwemera gusubizwa muri Afurika bagahabwa amadolari 3,500 bitaba ibyo bakoherezwa muri gereza.

Guverinoma y’iki gihugu ikaba yaratangaje ko guhera muri Mata izatangira kwirukana ku ngufu aba bimukira ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inenga iki cyemezo ndetse Urukiko rw’ikirenga ruracyitambika kugirango abanenga iki cyemezo batange impamvu batagishyigikiye.

Inkuru dukesha Reuters rero iravuga ko kuri uyu wa Kabiri ushize abahagarariye guverinoma ya Israel babwiye urukiko ko hari intumwa yoherejwe mu gihugu cyo muri Afurika kurangiza amasezerano yo kwakira abimukira nyuma y’aho u Rwanda rwangiye kubakira.

Iyi nkuru iravuga ko aba batatangaje icyo gihugu cyo muri Afurika bari kuvugana ariko itangazamakuru rikaba rivuga ko ari muri Uganda nubwo iki gihugu kimwe n’u Rwanda cyari cyahakanye ko gifitanye amasezerano na Israel yo kwakira abimukira idashaka ku butaka bwayo.

Nyuma y’aho u Rwanda ruhakaniye kuzakira abo bimukira, guverinoma ya Israel yagerageje kumvikana na HCR ngo bimurire abimukira 16,250 mu bihugu byo mu Burayi, ariko nyuma minisitiri w’Intebe Netanyahu aza kwisubira.

 

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *