Israel yagabye ibitero bikaze muri Liban na Gaza nyuma yo kuraswaho rokete uruhuri

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero by’indege ku birindiro by’umutwe w’abarwanyi b’Abanyapalesitine wa Hamas mu majyepfo ya Liban no mu karere ka Gaza .

Igisirikare cyavuze ko ibyo bitero ari igisubizo cy’ibisasu bya roketi 34 byarashwe biva muri Liban byerekeza mu majyaruguru ya Israel, kuri uyu wa Kane ushize, cyavuze ko byarashwe na Hamas.

Abarwanyi bo muri Gaza barashe izindi roketi nyinshi na bo nyuma y’ibyo bitero by’indege za Israel.

Ibitangazamakuru byo muri Israel byatangaje ko ubwo Israel yagabaga ibitero, byibura ibisasu bya roketi 44 byavuye muri Gaza byerekeza mu majyepfo ya Israel.

Ibyinshi ariko ngo byahagaritswe na sisitemu y’ubwirinzi bw’iitero byo mu kirere ya “Iron Dome” ya Israel, ibindi bigwa ahantu hadatuwe, ariko byibuze inzu imwe yo mu mujyi wa Sderot yarashwe.

Impagarara ni nyinshi rero nyuma y’ijoro rya kabiri ry’igitero cy’abapolisi ba Israel ku musigiti wa al-Aqsa i Yeruzalemu mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uk iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ibyo bitero byateje amakimbirane akaze n’Abanyapalestine imbere mu musigiti, ari na wo hantu ha gatatu hera kuri Islam, kandi bitera uburakari mu karere kose.

Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh, wari muri Liban igihe ibisasu bya roketi byaraswaga, yavuze ko Abanyapalestine “batazicara bipfumbase” imbere y’ubushotoranyi bwa Israel.

Iki gitero cya rokete bivugwa ko ari cyo kinini cyaturutse muri Liban mu myaka 17 ishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *