hq720

Israel yaturikije televiziyo y’igihugu cya Iran yatambutsaga amakuru imbonankubone

Sangiza iyi nkuru

Israel yagabye igitero gikomeye ku cyicaro cya Televiziyo ya Leta ya Iran (IRIB) i Tehran, mu gihe iyi televiziyo yari iri gutangaza amakuru imbonankubone.

Amashusho yagaragaye yerekanye urusaku rw’ibiturika mu cyumba cy’itangazamakuru ndetse n’amatara yahise avaho.

Iran yatangaje ko umwe mu bakozi b’iyo televiziyo yahasize ubuzima. Israel yavuze ko yari igamije gusenya ikigo cy’itumanaho cyifashishwaga n’ingabo za Iran mu bikorwa bya gisirikare.

Mu mujyi wa Tehran, abaturage benshi bahise bafata inzira barahunga, imihanda yuzura imodoka, amaduka menshi arafungwa, ndetse bamwe batangaje ko bafite ubwoba bukomeye.

Iran yamaganye icyo gitero, igishinja Israel gukora icyaha cy’intambara. Mu gihe Israel ivuga ko igamije guhagarika intwaro za kirimbuzi za Iran.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *