Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz ku nshuro ya mbere yatangaje ko iki gihugu cyishe Ismail Haniyeh, umuyobozi mukuru wa politiki w’umutwe wa Hamas, mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, muri Nyakanga uyu mwaka.
Haniyeh, w’imyaka 62, yari umuyobozi ukomeye wa Hamas, akaba yari azwi mu biganiro byo gushaka amahoro muri Gaza, aho yishwe mu gitero cyagabwe ku nyubako yabagamo mu gikorwa cyitiriwe Israel, nubwo yari itarabyemera ku mugaragaro.
Katz yavuze ibi mu gihe yari atangaje ko Israel igiye kwibasira umutwe wa Houthi ushyigikiwe na Iran, ugaba ibitero bya drones n’ibisasu ku muri Israeli kuva intambara ya Gaza yatangira.
Nyuma y’urupfu rwa Haniyeh, Hamas yashyizeho Yahya Sinwar wari umuyobozi muri Gaza ngo ayobore uyu mutwe. Gusa, Sinwar nawe yaje kwicwa n’ingabo za Israel muri Gaza mu Ukwakira uyu mwaka.
Kugeza ubu, Israel iri mu biganiro na Hamas bigamije guhagarika intambara mu gace ka Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, ariko ntiharatangazwa igihe ayo masezerano ashobora gusinyirwa.
Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Amnesty International ikomeje gushinja Israel ibikorwa byangiza uburenganzira bwa muntu muri Gaza, aho bivugwa ko abaturage bakomeje guhura n’ibibazo by’inzara n’ubukene bukabije kubera ibitero.
Israel yo ikomeza kuvuga ko iri mu bikorwa byo guhashya umutwe wa Hamas ndetse ikanashimangira ko ibikubiye muri izo raporo ari ibinyoma.


