Kuri uyu wa Mbere, umukuru w’ubutasi mu Gisirikare cy’Impinduramatwara cya Iran, Majid Khademi, yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel, nk’uko ibitangazamakuru bya leta bya Iran byabitangaje, bidatanze ibisobanuro birambuye.
Minisitiri w’ingabo muri Israel, Israel Katz, yemeje aya makuru y’uko Israel yagabye igitero kuri Khademi nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Katz ati: “Abashinzwe kurinda impinduramatwara bararasa abaturage natwe turimo gukura mu nzira abayobozi b’iterabwoba.” Yongeyeho ati: “Abayobozi ba Iran babaho biteguye kwibasirwa. Tuzakomeza kubahiga umwe kuri umwe.”
Khademi yari mu bantu 25 baguye mu bitero by’indege bya Amerika na Israel kuri Iran kuri uyu wa Mbere.
Iran kandi na yo yohereje za drones irasa na za misile mu bihugu byo mu kigobe no kuri Israel. Nibura abantu babiri biciwe mu Mujyi wa Haifa muri Israel mu gitero cya misile cya Iran ku nyubako irimo amacumbi ku Cyumweru.
Kuva intambara yatangira, abayobozi benshi mu gisirikare muri Iran bamaze kwicwa, barimo umuyobozi mukuru w’umutekano Ali Larijani, n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo, Mohammad Pakpour.
Abasesenguzi bagaragaje ko “decentralisation” yakozwe mu buyobozi bw’ingabo yatumye ubutegetsi bwa Iran bukomeza gutegura ibitero, nubwo abayobozi bakuru bakwicwa.


