Itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda rizongera kugibwaho impaka nyuma ya Pasika

Sangiza iyi nkuru

Amategeko ashaka guhagarika izindi mbogamizi z’urukiko kuri gahunda ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yo kohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda izongera kugibwaho impaka mu nteko ishinga amategeko ku itariki ya 15 Mata.

Guverinoma irashaka kwimurira mu Rwanda ibihumbi by’abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu mato mato, buri mwaka kugira ngo dosiye zabo abe ari ho zitunganyirizwa, ariko ibibazo by’amategeko kugeza ubu byabujije umuntu uwo ari we wese koherezwa mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba.

Kugira ngo urukiko rukemure inzitizi, guverinoma ya Sunak irimo irasuzumisha umushinga w’itegeko rivuga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ku basaba ubuhungiro kandi rikuramo zimwe mu ngingo zirebana n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu hagamijwe gukumira izindi mbogamizi z’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Uyu mushinga w’itegeko ugomba gusubira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite nyuma y’uko ku wa Gatatu Inteko ishinga amategeko umutwe wa sena itsinze guverinoma ikongera igasaba ko hasabwa uburinzi bukomeye mu gikorwa kizwi ku izina rya “ping pong”, aho itegeko rinyuzwa hagati y’imitwe yombi y’inteko kugeza igihe bazaryemeranyaho.

Ubu itegeko rizaganirwaho nyuma y’ikiruhuko cya Pasika cy’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umutwe w’abadepite, Penny Mordaunt.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *