Iteka rya Minisitiri w’intebe ryabaye intandaro yo kutubahiriza amategeko

Sangiza iyi nkuru

Mu mategeko ashyirwaho mu Rwanda, hari amwe afite ingingo zivuga ko ibigenga ishyirwamubikorwa ryayo, bizagenwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe. Iyo iryo teka ridasohokeye ku gihe cyangwa ntirinasohoke ni kimwe mu bibangamira ishyirwamubikorwa ry’itegeko n’intandaro yo kuryica, ibi rero bikagira ingaruka zikomeye ku bantu iryo tegeko ryari ryashyiriweho kurengera.

Niko byagenze ku itegeko No 32/2015 Ryo kuwa 11/6/2015, rigena ibyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na LAF (Legal Aid Forum), ikigo gitanga inama n’ubufasha mu mategeko, bwasohotse mu 2015, aho bugaragaza ko abaturage batishimiye uburyo bagiye bimurwamo ndetse n’ingurane bahawe idahwanye n’ibyari byangirijwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko bitangazwa n’impuguke mu by’amategeko Me Frank Mugisha, umukozi wa LAF akaba n’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, ngo kuba iteka rya Minisitiri w’intebe ritarasohoka ni intandaro yo kudashyirwa mu bikorwa kw’itegeko ryo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Mu ngingo yaryo ya 8 interuro ibanza, riteganya ko hashyirwaho komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu, ku mpamvu z’inyungu rusange no kwemeza ishingiro ryayo. Naho interuro ya nyuma ikavuga ko “iteka rya Minisitiri w’intebe rishyiraho imiterere, imikorere, inshingano n’abagize komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Amabwiriza ya Minisitiri w’intebe No 003/03 yo kuwa 03/12/2013 ateganya ko, amategeko yose afite iteka rya Minisitiri w’intebe bijyanye bigomba kujya bisohokera rimwe, cyangwa nibura iri teka rigasohoka bitarenze amezi 2 itegeko ritangiye gukurikizwa.

Kuva itegeko rigena ibyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange risohotse, hashize imyaka ibiri iteka rya minisitiri w’intebe ritarasohoka, komite zateganywaga gushyirwaho n’iri teka nta zashyizweho, mu gihe icyo komite zagombaga gukora, aricyo kwiga ishingiro ry’imishinga ituma habaho kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, cyakomeje gukorwa mu buryo bunyuranije n’icyo amategeko ateganya.

Ibi kandi si ubwa mbere bibaye kuko hariho andi mategeko yagiye asohoka ariko iteka rya Minisitiri w’intebe ntirikorwe, bityo amategeko ntiyubahirizwe cyangwa ntashyirwe mu bikorwa, ndetse hamwe na hamwe hagakorwa ibidakurikije amategeko, cyangwa hakiyambazwa inzira z’inkiko mu gihe byagombaga kuba byarateganijwe n’iteka rya Minisitiri w’intebe.

Ingero zigaragara mu itegeko No 59/2008 ryo kuwa 10/9/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, ingingo ya 39 igika cya 4 aho rivuga ku bijyanye n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemewe n’amategeko, byagombaga kugenwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe ariko rikaba ritarakozwe.

Itegeko No 32/2016 ryo kuwa 28/8/2016 naryo, mu ngingo yaryo ya 105 igika cya 3 ivuga ku itangwa rya kopi y’inyandiko y’ivuka. Iteka rya Minisitiri riteganywa muri iri tegeko nta ryigeze rikorwa.

Ubuyobozi bwemera ko icyi kibazo cyabayeho

Bwana Munyaburanga Cyprien ni Umuyobozi ushinzwe iyandikwa ry’amategeko mu biro bya Minisitiri w’intebe, yemera ko habayeho ubukererwe mu gukora amateka ateganywa mu mategeko atandukanye, ndetse yemera ko ibyo bimaze kubaho inshuro zirenze imwe. Gusa yemeza ko hagiye habaho impamvu zitandukanye zatumye bidakorwa nk’uko byari biteganijwe.

Impamvu ya mbere ngo ni impamvu tekinike mu rwego rw’amategeko. Bwana Munyaburanga atangaza ko ubusanzwe iteka rya Minisitiri w’intebe rikorwa rishingiye ku itegeko ryamaze kwemeza no gutangazwa mu igazeti ya Leta, akaba ariyo mpamvu gusohokana n’iryo tegeko bidakunze gushoboka. Ikindi ngo itegeko riba rifite inzego nyinshi zirifiteho inshingano, iyo nzira yo kurihererekanya kugirango rigere aho ritunganye risohorwe mu igazeti nayo igafata igihe.

Gusa ngo iki kibazo bagifitiye umuti. Bwana Munyaburanga akomeza atangaza ko hari komisiyo ya Leta yashyizweho ishinzwe ivugururwa ry’amategeko, ikaba ariyo izajya yiga imishinga yose y’amategeko n’amateka ikabishyikiriza inzego zishinzwe kuyemeza, ibi rero ngo bikazakemura ikibazo cy’ubukererwe bw’amateka bwajyaga bubaho hato na hato.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Francine Andrew Mukase

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *