Itsinda'Spice Girls' ririmbamo umugore wa Beckham rigiye kugaruka mu ruhando rwa muzika

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ imyaka itandatu bamaze batumvikana mu ruhando rwa muzika, abagore 5  bari bagize itsinda ‘Spice Girls’ bongeye guhurira mu Mujyi wa London bumvikana ko bagiye kongera gukorana.
Umuherwe Simon Fuller wahoze ari umujyanama wa Spice Girls niwe watumye bano bakobwa bongera guhura ndetse banapanga uburyo bagiye kongera gukorana.
Itsinda ‘Spice Girls’  rikunze kuririmba indirimbo ziharanira uburenganzira bw’ umugore, ryashinzwe muri 1994 ubwo yasohoraga indirimbo yo mu nyanja ya pop  “Wannabe” nyuma yaho bazakugurisha album zigera kuri miliyoni 85.
Spice Girls igiye gusubira mu ruhando rwa muzika mu gihe bivugwa ko imaze gusinyana amasezerano y’ imikoranire na Televiziyo imwe mu Bushinwa mu rwego rwo kwamamaza bakoresheje indirimbo zabo zakunzwe cyane.

spicy
Abagize Spice Girls kuri ubu bose ni abagore

Iri tsinda  ryo mu Bwongereza Spice Girls, rigizwe na Victoria Beckham, Melanie Brown, Emma Bunton, Melanie Chisholm na Geri Horner bigize kumenyakana cyane muri za 1990.

YouTube player

Abagize iri tsinda batandukanye muri 2000 nyuma bazakongera guhuzwa n’ ibitaramo mpuzamahanga bakoze kuva muri 2007-2008 ndetse banongera guhuzwa n’  igitaramo bakoze mu muhango wo gusoza imikino ya   Olympiques yabereye muri  Londres mu mwaka wa  2012.
Spice Girls yari yijeje abakunzi bayo ko igiye kongera kwisuganya muri 2016 ibifashijwemo n’ abaherwe Brown , Bunton ndetse na  Horner ariko ntibyashoboka.
Kanda kuri  Subscribe uzajye ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *