Gen Kale Kayihura uherutse kuvanwa ku buyobozi bw’Igipolisi cya Uganda, yajyanwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko yakoranye n’abo yayoboraga bagasubiza mu Rwanda ku ngufu itsinda ry’Abanyarwanda bari barahunze igihugu.
Itsinda ryajyanye Kayihura mu rukiko riyobowe na Rugema Kayumba, wagiye uvugwaho gukorana na RNC gushishikariza Abanyarwanda bahungiye muri Uganda ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, rivuga ko ryafashe icyemezo cyo kujyana ikirego kirega Kayihura imbere ya ICC, kubera ko ngo babuze ubutabera muri Uganda igihe kirekire.
Aba bakaba basobanuye ibirego barega Kayihura n’abo bafatanyije imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ubusanzwe ruburanisha ibyaha bine bikomeye birimo, ibyha by’ubushotoranyi, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha bya jenoside.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo perezida wa Uganda yirukanye Gen. Kale Kayihura ku mirimo yo kuyobora igipolisi yari amazeho imyaka 12. Uyu nk’uko tubikesha Daily Monitor akaba yajyanwe mu rukiko areganwa n’abantu 16 barimo SSP Nixon Agasiirwe, kuri ubu ufungiye muri Uganda azira icyaha cyo gucyura ku ngufu impunzi, ndetse na SCP Joel Aguma.
Ikirego ngo kikaba cyamaze kugezwa mu biro by’Umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Bensouda.
Iri tsinda ryareze Kayihura rivuga uko Lt Joel Mutabazi, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, yacyuwe, aho ngo uyu mupolisi Joel Aguma yamushimuse akamushyikiriza ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’ukuntu ngo uwitwa Olivier Rukundo, Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bwa Espagne, nawe yashimutiwe mu nzira mu Karere ka Kisoro kuri ubu akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.

Nubwo bivugwa ko aba bashimuswe bakagarurwa mu Rwanda, ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bwakomeje kuvuga ko bwohererejwe aba bantu kubera ibyaha bari bakurikiranweho mu Rwanda kandi u Rwanda na Uganda bikaba bifitanye amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha bahunze ubutabera, ari no muri urwo rwego byakozwemo.
Kimwe mucyo bamwe bagenda bibaza barimo na ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda kikaba ari ukuntu ibi bintu byabaye mu 2013 kuri ubu ari bwo byahawe indi sura mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi watangiye kugaragaramo agatotsi mu mpera za 2017.
Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


