Ituri: Guverineri Lt. Gen. N’kashama yiteguye gutangaza amazina y’abadepite bakoresha imitwe y’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt. Gen. Luboya N’kashama kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kanama aganira n’abanyamakuru i Bunia, yamaganye imyitwarire y’abadepite bamwe bo mu ntara, ashinja gukoresha imitwe yitwaje intwaro no kugira uruhare mu guhungabanya Intara ya Ituri, atangaza ko bidatinze nibakomeza kwitwara gutyo azabashyira ku karubanda.

Luboya N’kashama yaganiriye n’abanyamakuru, agaruka kw’iyubura ry’ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ya CODECO na Zaire mu karere ka Djugu, aho indi mitwe myinshi yitwaje intwaro yiyemeje gushaka amahoro.

Kuri uyu muyobozi w’intara, nk’uko tubikesha Politico.cd, ngo abadepite bamwe barimo gukoresha inyeshyamba zo mu mitwe inyuranye kugirango zidashyira intwaro hasi bazisezeranya izindi nyungu.

Ati: “Nibura dufite amazina y’abadepite bo mu ntara, kandi bitonde kuko ngiye kuzavuga amazina yabo. Barimo gukoresha urubyiruko kugirango rutarambika intwaro hasi, kugirango bakomeze kwica . Ngiye kuvuga amazina yabo, igihe kizagera mvuge amazina yabo. Ndatekereza ko bihagije ”.

Guverineri kandi yababajwe n’urugomo rwakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe utari usanzwe wumvikana witwa Zaire ndetse n’imitwe imwe n’imwe yitandukanyije na CODECO muri iki gihe indi mitwe yitwaje intwaro yiyemeje guhagarika imirwano.

Nyuma y’amezi abiri y’ituze muri Djugu na Irumu, teritwari ebyiri zigifite ibibazo muri Ituri, ibitero n’urugomo byitirirwa ADF, CODECO kimwe na Zaire bigenda byiyongera ku baturage. Abantu baricwa kandi amazu agatwikwa ahantu henshi muri Ituri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *