Inyeshyamba zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 28 Werurwe zasahuye ibikoresho byari kuzifashishwa mu matora ndetse n’amakarita menshi y’abazatora ku biro by’amatora bya Kamatsi muri Sheferi ya Walendu Bindi muri Ituri.
Abatangabuhamya bavuga izo nyeshyamba zabashije kwinjira muri Kamatsi ahagana saa yine z’ijoro mu gihe ku manywa zari zahanganye n’ingabo za leta.
Mu birometero 20 uvuye aho nk’uko bakomeza bavuga, inyeshyamba zagerageje igikorwa nk’icyo ahitwa Aveba.
Mu gace kitwa Kagaba, ngo izi nyeshyamba zateye ahantu hacumbitse abakozi ba Komisiyo y’amatora (CENI). Aha biravugwa ko zahashimutiye umukozi w’iyti komisiyo zimujyana mu gashyamba zimutegeka kubashyira kuri lisiti y’itora ako kanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukozi ngo akaba yarabwiye izi nyeshyamba ko nta jambo ry’ibanga (password) yo kumwinjiza muri mudasobwa, bimuviramo kuraswa mu kaguru ariko kubw’amahirwe abasha gucika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CENI muri Ituri, Jimmy Anga nawe yemeje aya makuru dukesha Radio Okapi, asobanura ko izi nyeshyamba zishaka nazo gushyirwa ku rutonde rw’abantu bemerewe gutora mu gihe iki gikorwa biteganyijwe ko kizafungwa kuwa 14 Mata.
Ibi kandi ngo sibyo biro by’amatora bya mbere bitewe bigasahurwa n’abantu bitwaje ibirwanisho muri Ituri kuva igikorwa cyo kubarura abazatora cyatangira mu Ukuboza 2016.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


