Ituri: Umusirikare wa FARDC yiyahuye nyuma yo kwica mugenzi we

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa FARDC kuri uyu wa Kane, itariki 25 Kanama 2022, yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma yo kwica mugenzi, ahitwa Komanda mu gasantere k’ubucuruzi ko muri Sheferi ya Basili, muri Teritwari ya Ituri.

Amakuru nuko umusirikare yiyahuye nyuma yo kwica undi musirikare akanarasa abasivili btatu barimo umwana. Hari ahagana saa yine. Ababibonye bavuga ko umwicanyi yakekaga umugore we kugirana imibanire y’urukundo na mugenzi we yishe,” uyu ni uwitwa Katho Toyabo Jean avugana kuri telepone na 7sur7.cd dukesha iyi nkuru.

Ku murongo wa telephone na none, Sosiyete Sivile ya Komanda yo ivuga ko abasivili babiri bakomerekejwe n’amasasu na bo apfiriye mu bitaro.

Ni abantu bane bapfuye barimo abasirikare babiri n’aba mama babiri bakomeretse bapfiriye ku bitaro kubera gutakaza amaraso menshi”, uyu ni Gustave Kakani, umwe mu bakozi ba sosiyete sivile.

Kugeza ubu, Igisirikare cya FARDC nta tangazo kirasohora ku byabaye.

Gusa, iyi nkuru yibutsa ko ubundi bwicanyi nk’ubu bwabaye muri teritwari zimwe na zimwe zo muri Ituri, aho abasirikare bicanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *