Iyangirika ry’umuhanda Muhanga-Karongi ribangamiye ubukerarugendo n’ishoramari

Sangiza iyi nkuru

Abakoresha umuhanda Muhanga – Karongi baravuga ko iyangirika ryawo ryagabanyije urujya n’uruza rw’abajyaga mu bikorwa by’ubukerarugendo no gushora imari mu Karere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bugaragaza ko aho uyu muhanda ugeze ukorwa bitanga icyizere ko urujya n’uruza rwakongera kugaragara muri aka karere kakarushaho kwakira ba mukerarugendo bahagaze kubera uyu muhanda wangiritse.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yaganirizaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ku itariki 25 Nyakanga 2023, yijeje ko uyu muhanda uhuza uturere twa Karongi na Muhanga uzaba wamaze gukorwa wose bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Dr Nsabimana yavuze ko mu bice bimaze gukorwa hari icya Karongi-Rubengera kireshya n’ibirometero 17, ndetse na Rubengera-Rambura hareshya n’ibirometero 15.

Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko muri rusange imirimo yo gukora uwo muhanda kuva Rambura-Nyange ubu igeze ku kigero cya 50%, hakazaba ngo harangiye bitarenze uyu mwaka.

Uwo muhanda ureshya n’ibirometero 46, waherukaga gukorwa ahagana mu mwaka wa 2000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *