Iyicwa ry’umwana w’imyaka 13 wishwe na bagenzi be bigana ryahagurukije u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bo mu majyaruguru y’u Bushinwa mu mujyi wa Handan bafunze abana b’abahungu batatu b’ingimbi bashinjwa kwica umunyeshuri bigana nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza
Urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 13, wamenyekanye gusa ku izina rya Wang, rwateje uburakari n’impaka zikaze ku byaha bikorwa n’abana bato.

Abayobozi basanze umurambo we warashyinguwe mu murima w’imboga watawe.
Se avuga ko umuhungu we yashyinguwe ku ishuri.

Polisi irimo gukora iperereza kuri iyi dosiye nk’ubwicanyi bwagenderewe nk’uko byatangajwe na Global Times.

Abana bose uko ari batatu bafunzwe bari munsi y’imyaka 14. Mu mategeko y’u Bushinwa, abafite hejuru y’imyaka 12 ariko bari munsi y’imyaka 14 bashobora gukurikiranwaho icyaha gusa mu gihe byatangirwa uburenganzira n’Ubushinjacyaha bw’ikirenga ari nabwo bukuru mu gihugu.

Uwahohotewe na bagenzi be bigana “ni abana basizwe inyuma”, bikoreshwa mu gusobanura abana bo mu Bushinwa babana na ba sekuru mu cyaro mu gihe ababyeyi babo bakora mu mijyi.

Uru rubanza rwateje akababaro ku mbuga nkoranyambaga, aho ibihumbi icumi baruvuzeho ku mbuga nkoranyambaga za Weibo na Douyin mu mpera z’icyumweru gishize.

Umwe mu bakoresha izi mbuga yagize ati “Igihugu cyose kirimo kureba uru rubanza, twizere ko polisi izashobora kurenganura no guha umuryango w’uwahohotewe igisubizo gishimishije”.

Benshi mu bitekerezo byabo bavuze ko abakekwa bagomba guhanwa bikabije nubwo bakiri bato.

Uwahohotewe yaburiwe irengero nyuma ya saa sita ku itariki ya 10 Werurwe, nk’uko se yabitangaje mu mashusho kuri Douyin, wagereranya na TikTok. Ubuyobozi bwaho bwavuze ko umuhungu ashobora kuba yarapfuye uwo munsi.

Se ati: “Umwana wanjye yari akiri muzima kandi atera imigeri ahagana mu ma saa 15h00 ku itariki ya 10 Werurwe … Amafaranga ye yose yavanwe kuri terefone ye saa 16:10 maze telefoni ye barayizimya”.

Mbere y’urupfu rwe, umwana yohereje Ama Yuan 191 ($ 17; £ 13) kuri umwe muri abo bana bigana batatu, nk’uko se yabitangarije The Beijing News.

Umwunganizi w’uyu muryango, Zang Fanqing, ku rubuga rwa Weibo kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko “yari amaze igihe kinini atotezwa na bagenzi be batatu bigana”.

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’abayobozi, abo bana batatu bayoboye abapolisi ku murambo w’umwana, nyuma yo kubanza guhakana ko bazi aho yashyinguwe.

The Beijing News yatangaje ko Polisi ikomeje iperereza ku cyateye ubwo bwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *