Marshal Mobutu Sese Seko wahoze ari perezida wahoze ari Zaire, Repubulika ya Demokarasi ya Congo y’ubu, wavukiye ku itariki nk’iyi ya 14 Ukwakira 1930 i Lisala, mu Ntara ya Equateur mbere yo kugabanywamo izindi ntara, kuri uyu wa kane, yari kuba yujuje imyaka 91.
Mobutu wiyitaga “Grand Léopard” yapfuye ku ya 7 Nzeri 1997, afite imyaka 67, aguye i Rabat, muri Maroc, azize indwara nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi n’inyeshyamba za AFDL (Alliance des forces democratiques pour la liberation of congo) za Laurent-Désiré Kabila, na we wapfuye.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, iyi tariki ya 14 Ukwakira ndetse yari yaragizwe Umunsi w’Urubyiruko. Kuri uyu munsi hakaba haratangwaga conge kandi abakozi bakayishyurirwa mu gihugu hose.
Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga, yari umunyapolitiki, umusirikare n’umunyagitugu wategekesheje Zaire inkoni y’icyuma kuva mu 1965 kugeza mu 1997.
Yabaye Perezida nyuma ya coup d’etat yakoze bigeze mu 1971 ahindura izina rya Repubukika ya Demokarasi ya Congo igihugu kitwaga akita Zaire.
Yayoboye igihugu cyabarizwagamo ishyaka rimwe rukumbi rya MPR (Mouvement populaire de la Révolution) yavugaga ko Umuzayirwa wese aririmo yabishaka atabishaka.
Ubutegetsi bwe bwaranzwe no guhungabanya uburenganzira bwa muntu ndetse ifaranga rita agaciro ku buryo bukabije kubera ruswa no gusahura umutungo w’igihugu, aho abarwa muri bamwe mu bayobozi babayeho bari bafite ubutunzi bwinshi ariko yasahuye igihugu.
Nyuma y’imyaka ibiri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Igisirikare cy’u Rwanda cyafashije inyeshyamba zari ziyobowe na Kabila kumwirukana ku butegetsi nyuma y’uko ingabo za EX-FAR zari zaratsinzwe zari zirimo gutegurira ku butaka bw’igihugu cye kongera gutera u Rwanda.
Ku itariki ya 17 Gicurasi 1997 ubutegetsi bwe bwarahirimye, ahungira mu gihugu cya Maroc aho yaje gupfira nyuma y’amezi atatu azize indwara ya cancer yo mu dusabo tw’intanga.


