Iyo Museveni avuka muri ibi bihe, aba aragira inka- Besigye

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Museveni muri Uganda, Dr. Rtd Col. Kizza Besigye avuga ko Museveni atari kubasha kujya ku ishuri iyo akurira mu buzima nk’ubwo Abanyayuganda babayemo.

Besigye ubwo yaganiraga n’abaturage b’icyaro cya Kashwina mu Karere ka Isingiro yavuze ko Leta ya Museveni yananiwe gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y’abaturage. Besigye avuga ko Leta ikwiriye guha abaturage iby’ibanze birimo ubuzima bwiza n’uburezi.

Mu kugereranya kera n’iki gihe, Besigye yavuze ko benshi batabashaka kujyana abana ku ishuro muri iyi minsi.

Ati “ Iyo akurira muri ibi bihe, ntaba yarabashije kujya ku ishuri. Se, Kaguta ntiyari kuba ashobora kumwishyurira amafaranga y’ishuri, ubu aba yiragirira inka.”

Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko Besigye yavuze ko Abanyayuganda ubwabo batari mu mashyaka arwanya Leta nka FDC na DP ko ahubwo bari mu matsinda abiri ari yo “ Abafashe n’abafashwe.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Yavuze ko abarwanira kuba abayobozi muri opozisiyo ari nk’uko umuntu yarwanira kuba umuyobozi w’imfungwa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *